Ibyo wamenya kuri Prix Découvertes RFI 2018 Buravan yegukanye

3 9-11-2018 - saa 12:30, Uwiduhaye Theos

Buravan yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wakoze amateka yegukana igihembo gikomeye cya Prix Découvertes RFI 2018.

Yari inkuru ishimishije ku Banyarwanda by’umwihariko cyane ku bakunda muzika, kuko abenshi batakekaga ko byabaho ariko nicyo gihe ngo n’u Rwanda rwerekane ko rufite impano zihambaye mu buryo bwose.

Buravan yatunguwe …

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko atari yiteze kwegukana iki gihembo ariko na none yumvaga bishoboka.

Ati “Ntabwo navuga ko nari mbyiteze, byatunguranye ariko ni amahoro. Inshuti n’umuryango twari kumwe bamenyesha ko natsinze bamfashije kwishima nanjye nta kindi nari gukora nishimiye inkuru nakiriye.”

Avuga ko hari byinshi agiye kunguka mu muziki we ahereye ku bitaramo azakora umwaka utaha ndetse akaba azigiramo byinshi agashushanya kwakira iki gihembo nko kujya mu ishuri azahahamo ubumenyi bw’ikirenga mu muziki.

Garagaza indirimbo y’amateka kuri Buravan

Indirimbo Buravan yahuriyemo na Se usanzwe ufite ubuhanga mu gucuranga Harmonica bise ‘Garagaza’, ni indirimbo y’ibihe byose kuri uyu muhanzi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko atabona uko ayisobanura kuko ifite byinshi ivuze kuri we ndetse yongeye gushimangira ko iri mu z’uyu muhanzi zikundwa ubwo yamuheshaga igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018.

Buravan yabwiye IGIHE ko ari iby’ikirenga kuri we kuba iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni yamuhesheje ishema.

Ati “Nyifata nk’indirimbo y’umugisha cyane kuko si kenshi umuntu agira amahirwe yo kuba yakorana n’umubyeyi we indirimbo. Kuba twarakoranye none indirimbo ikaba yagaragaye cyane muri Prix Découvertes RFI 2018 ndatekerezo ko ari ikintu cyiza.”

Uyu muhanzi ubuhanga bwe bwatangaje cyane abari bagize akanama nkemurampaka, ndetse uwitwa Charlotte Dipanda wari ugahagarariye avuga imyato uyu musore yemeza ko imiririmbire ndetse n’imyandikire y’ibihangano bye bifite umwihariko.

Ibyo wamenya kuri Prix Découvertes RFI

Iki gihembo kimaze imyaka 37 gusa inshuro 32 nibwo kimaze gutangwa. Cyatangiye mu 1981 ariko mu myaka irimo uwa 1983, 1985, 1986, 1987 ndetse 1989 nticyatanzwe.

Gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ku bahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Ucyegukanye ahabwa igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [asaga miliyoni icumi mu manyarwanda ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Cyatangijwe ku gitekerezo cy’Umunyamakuru ukomoka muri Congo-Brazzaville witwaga Alphonse Marie Toukas wakoze ibiganiro bitandukanye kuri RFI birimo Taram Tam-Tam, Mille soleils na Découvertes cyaje no guhindurwamo ikiganiro cyo gushakisha impano zihambaye muri Afurika.

Kigitangira cyahise gishyigikirwa bikomeye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF. Gikomeza kwigarurira benshi ku buryo n’uyu munsi igihembo cyagikomotseho kiri mu bikomeye.

Ku bw’amahirwe make Alphonse Toukas watangije iki gihembo mu 2008 yaratabarutse afite imyaka 78, ariko n’uyu munsi ni umwe mu birahirwa ndetse benshi bavuga ko yashyize itafari ry’ifatizo ku kumenyekanisha umuco gakondo wa Afurika no kuzamura impano zo kuri uyu mugabane zari zihishe.

Afatwa nk’umwe mu bahirimbaniye umuziki ndetse ubwo yitabaga Imana benshi bararize barahogora, bavuga ko umuziki wa Afurika ubuze umuntu w’ingirakamaro bigoye kuzabona umusimbura.

Buravan yiteze ko iki gihembo kigiye kumufungurira imiryango

Abamaze kwegukana iki gihembo

1981: Jean Ondeno

1982: Zao

Zao wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Ancien Combattant nawe yegukanye iki gihembo mu 1982

1984: N’zongo soul

1988: Ambiana

1990: Chico Antonio

1991: Erick Manana

Erick Manana ukomoka muri Madagascar yegukanye iki gihembo inshuro ebyiri mu 1991 no 1994

1992: Monika Njava

1993: Habib Koité

1994: Erick Manana
1995: Maalesh

1996: Coco Mbassi

1997: Sally Nyolo

1998: Mangu
1999: Senge
2000: Wock
2001: Macase

Itsinda rya Macase niryo ryegukanye iki gihembo mu 2001

2002: Rajery

2003: Didier Awadi

2004: Idrissa Soumaoro

2005: Tcheka

2006: BélO

2007: Mounira Mitchala

2008: Mikea

2009: Naby

2010: Maurice Kirya

2011: Sia Tolno

2012: Elemotho

2013: Smarty

2014: Marema

2015: Elida Almeida

2016: Soul Bang’s Guinée

2017: M’Bouillé Koité

2018: Buravan

Buravan yari ahatanye n’abarimo Umunya-Guinée witwa Azaya, Barakina wo muri Niger, Iyenga wo muri RDC, OMG wo muri Sénégal, Umunya-Cameroun witwa Gasha, Ozane wo muri Togo, Biz Ice wo muri Congo Brazaville, Maabo ukomoka muri Sénégal na Geraldo wo muri Haïti.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mukunzi J. bosco 2018-11-11 04:56:57

thx our artist for rise up our flag!

2
ALICE 2018-11-10 02:14:40

uwitwa bobona wo mu Burundi ntiyigeze ayitsindira se???

3
Julio 2018-11-09 07:18:29

Conglatulation

Kwamamaza