Benshi bitabiriye igitaramo Korali Christus Regnat iherutse gukorera muri Camp Kigali, batunguwe no kubona abana bato bataramye, yaba mu gucuranga no kuririmba mu buhanga buhambaye.
Korali Christus Regnat yakoreye igitaramo muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023
Aba bana ni Mugisha Louange Chrispin w’imyaka icyenda akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, mu gihe murumuna we witwa Ntore Magnificat Gali we w’imyaka irindwi yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Aba bana bose biga gucuranga ‘Piano’ mu ishuri ry’umuziki ryitwa ‘Balymus Music School’ rimaze imyaka itatu rikorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro no mu ka Nyarugenge.
Mu buryo butunguranye aba bana bagiye ku rubyiniro batangira bacuranga indirimbo Sonatina ya Dennis Alexander, bakurikizaho Easy on me ya Adele yacurangwaga na Mugisha mu gihe yaririmbwe na mushiki wabo uririmba muri Korali Christus Regnat.
Aba bana basoreje igitaramo cyabo ku ndirimbo Bella Ciao ya Becky G yaririmbwe na Ntore mu gihe Mugisha yamucurangiraga afatanyije n’undi mucuranzi wa Saxophone.
Mu kiganiro na IGIHE, Bimenyimana Alphonse, Umuyobozi w’ishuri aba bana bizeho umuziki yavuze ko yishimiye uko bitwaye cyane ko batari bamaze igihe kinini batangiye kwiga umuziki.
Ati “Ni ibintu bishimishije kubona abana bafite impano nk’iy’aba ngaba, ibaze amezi atatu gusa biga umuziki bakaba bafite ubumenyi no gutinyuka kungana kuriya, bigaragaza ko hari abana bafite impano mu muziki ahubwo bakeneye guhabwa ubumenyi bagakarishya impano zabo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!