Byiringiro Israël uri mu batunganya filime mu Rwanda agiye gushyira hanze filime yise “Love and Lies”, igaruka ku bizazane bamwe bahurira na byo mu rukundo mu buryo butandukanye.
Iyi filime y’uruhererekane igaruka ku rukundo, uburiganya n’ingaruka zabyo mu buzima bw’abantu. Filime ivuga ku bakobwa babiri b’impanga, aho umwe muri aba bakobwa b’impanga aba ashaka kwihorera ku muryango uba warishe impanga ye kuko yakundanaga n’umuhungu wabo.
Uyu mukobwa aba yarishwe nyuma yo kumenya ko uyu musore bakundanaga bamwe mu bo mu muryango we, bacuruza ibiyobyambwe bagahita bamwica mu rwego rwo kumwikiza. Impanga ye rero nayo igashaka kwihorera muri uwo muryango yigize umuganga ariko ntibabimenye ko aricyo kimugenza.
Byiringiro Israël wanditse akanayobora iyi filime yabwiye IGIHE, ko yayitekereje ashaka kugaragaza ibibazo bitandukanye biri muri sosiyete n’uko byakemurwa, amazi atararenga inkombe.
Bitandukanye n’izindi filime iyi filime ya Byiringiro, ifite umusemuzi w’ururimi rw’amarenga. Ati “Umwihariko nzanye ni uko natekereje no ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aho twashyizemo umusemuzi w’amarenga kugira ngo nabo babashe kuyikurikirana no kuyisobanukirwa neza.nabo bagire uburenganzira kuri filime nyarwanda.”
Iyi filime igaragaramo amasura mashya muri sinema. Harimo Usanase Daniella ukina muri iyi filime yitwa Izabella, Alice Umulisa ukinamo yitwa Mama Fred, Mukarwego Ruth ukina yitwa Nadia muri filime, Fellow Lisara ukina yitwa Fiston, Kanimba Djamari wakinnye yitwa Papa Fred, Winnie Kelia Tuyishimire wakinnye muri flime yitwa Fifi na Gahigana Gloria Bobette wakinnye ari Bobette.
Hari kandi Mardochèe Ntwali witwa Fred muri filime, Robert Ngabonziza Roger, Mahoro Walida wakinye yitwa Leya, Agatesi Pamela wakinye yitwa Vanessa, Musinga Blaise wakinnye ari Christian, Lavieh Rukundo witwa Bruno, Umutoni Roxanne witwa Tonny muri iyi filime na Aimable Bugingo wakinnye yitwa Afande.
Kugeza ubu hamaze gukorwa ibice 10 gusa bya “Love And Lies”. Byiringiro wayikoze avuga ko ari mu biganiro na televiziyo zitandukanye mu Rwanda, ku buryo mu minsi iri imbere iyi filime ishobora gutangira gutambuka kuri imwe mu zikomeye.
Reba iyi filime
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!