Umuririmbyi Ross Kana uri mu bagezweho muri iki gihe yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mami’, yifashishijemo inkumi y’ikimero ikomoka mu Busuwisi.
Ni indirimbo yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, ubwo yageraga hanze ndetse ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 100 mu munsi umwe.
Ni imwe mu ndirimbo zishimiwe ku rwego rukomeye zikijya hanze, ndetse mu bitekerezo bigaragaza ibyishimo no kunyurwa kw’abakunda umuziki wa Ross Kana.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element EleéeH, mu gihe Bob Pro yayinononsoye.
Icyishimiwe cyane ni ubwiza bw’amashusho, ubuhanga bwa Gad wakoze iyi ndirimbo mu mashusho. Imyitwarire ya Ross Kana n’umukobwa wagaragaye muri yo ari ‘Mami’.
Uyu mukobwa wakoreshejwe muri iyi ndirimbo imaze gutwara imitima ya benshi yitwa Tamara Casanova, akaba aba muri Kenya, ari na ho iyi ndirimbo yakorewe mu buryo bw’amashusho.
Mu kiganiro Tamara Casanova yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari umu-métisse ufite inkomoko muri Kenya no mu Busuwisi. Asanzwe amurika imideli, akaba ‘Software Engineer’ ndetse akaba na ‘Content Creator’.
Ati “Ni ubwa mbere nari ngiye mu mashusho y’indirimbo. Nishimiye gukorana na Ross Kana. ni umusore udasanzwe, kandi twakoranye neza turi kumwe, byari ibihe byiza cyane.”
Avuga ko mu gihe yamaranye na Ross Kana na Producer Gad ndetse n’itsinda ryamufashaga gufata amashusho ngo yabasanganye urugwiro bimutera imbaraga zo gukora ibishoboka akirekura mu kazi.
Yavuze ko uburyo yirekuyemo bafata amashusho ya ‘Mami’ yishimiye ko abantu bayibonye babyishimiye gusa, uyu mwuga si mushya kuri we kuko yabyiyumvagamo akiri muto.
Ati “Nakundaga ibijyanye no kumurika imideli kuva nkiri muto, gusa natangiye kubikora mu buryo bw’umwuga mu myaka irenga ibiri ishize ariko nk’akandi kazi ko ku ruhande [Side Hustle Job]. Ubu niteguye kubikora mu buryo bwuzuye aribyo byonyine nkabigira umwuga wanjye uhoraho.”
Tamara agaragaza ko nyuma yo gukorana na Ross Kana, yifuza gukorana n’abandi bahanzi yaba ab’iwabo ndetse n’abandi mu Rwanda.
Ati “Nifuza kuzaza mu Rwanda nyuma yo kumenyana na Ross Kana. Ngiye gukorana n’abandi bahanzi benshi.”
Ross Kana avuga ko yabonye uyu mukobwa abifashijwemo n’abantu baranga abakobwa bifashisha abakobwa bajya mu mashusho muri Kenya. Ngo yishimiye imiterere muri benshi yari yeretswe aba ari we ahitamo.
Iyi ndirimbo nshya ya Ross Kana wari umaze amezi umunani nta ndirimbo, ni imwe mu zizaba zigize album ye nshya yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Reba Mami, indirimbo nshya ya Ross Kana yifashishije umukobwa w’Umunya-Kenya ukomoka mu Busuwisi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!