IGIHE

Ibitaramo bya ‘Isango na Muzika Awards’ byatangiriye i Busogo (Amafoto)

0 9-11-2024 - saa 11:53, Nsengiyumva Emmy

Ibitaramo bya ‘Isango na Muzika Awards’ bitegerejwe kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Igihugu mu rwego rwo kumenyekanisha ibi bihembo ndetse na gahunda za radiyo Isango Star igira uruhare m guhemba abahanzi bitwaye neza.

Ibi bitaramo bitegerejwe kugera mu i Huye, mu Bigogwe no mu Karere ka Nyagatare byahereye mu Karere ka Musanze ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya CAVM Busogo.

Ni ibitaramo byatangiye ku mugoroba wo ku wa 8 Ugushyingo 2024 aho abahanzi barimo Bushali na Bwiza basusurukije abakunzi b’umuziki bari biganjemo abanyeshuri bo muri UR-CAVM.

Ni igitaramo cyatangijwe n’abanyempano bo mu Karere ka Musanze aho umuhanzi PAMAA umuhanzi usanzwe aniga muri CAVM Busogo yatanze ibyishimo.

Nyuma yo gususurutsa abanyeshuri bigana, MC Tino na Tessy bari bayoboye iki gitaramo bahise bahamagara Bwiza nawe asusurutsa abakunzi be bari benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Bushali, umuraperi ukunzwe n’abatari bake ndetse wanongeye kubigaragarizwa n’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMAwards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize abandi mu myidagaduro.

Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro, bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.

Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.

Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi.

Inkumi zo muri 'Kigali Protocol' zari ziyambajwe muri iki gitaramo
PAMAA yatanze ibyishimo ku banyeshuri bigana muri CAVM-Busogo
Abakunzi b'umuziki banyuzwe n'ikinyobwa cya Maltona
Nta nyota irangwa ahari Maltona
Maltona, Ikinyobwa kidasindisha cyengwa na Skol Rwanda cyanyowe ku bwinshi n'abakunzi b'umuziki i Busogo
MC Tino na Tessy nibo bayoboye iki gitaramo
Bwiza ni umwe mu bahanzi bataramiye abakunzi b'umuziki i Busogo
Bwiza yishimanye n'abakunzi b'umuziki muri UR-CAVM
Abakunzi b'umuziki i Busogo bishimanye na Bwiza
Bwiza yishimiwe cyane i Busogo
Bushali ni umwe mu baraperi bakunzwe mu rubyiruko
Ibi bitaramo byahereye i Busogo byitezwe ko bizakomereza i Huye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza