Mu gihe mu Rwanda twitegura ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora uba ku wa 4 Nyakanga 2025, abo muri ‘diapora’ na bo ntibicaye ubusa, abahanzi batandukanye bakomeje kwerekeza mu bihugu bazataramiramo mu birori nk’ibyo.
Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Congo Brazaville, Zimbabwe n’ahandi hatandukanye bakomeje imyiteguro yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora bazasusurutswamo n’abahanzi banyuranye.
Cyusa Ibrahim n’itorero Inganzo Ngari berekeje muri Congo Brazaville
Cyusa Ibrahim aherekejwe n’Itorero Inganzo Ngari berekeje muri Congo Brazaville aho bategerejwe guhurira mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora bizaba ku wa 4 Nyakanga 2025.
Aba banyamuziki bahagurutse mu Rwnada ku wa 2 Nyakanga 2025 berekeza i Brazaville, bakazasusurutsa Abanyarwanda bazahurira muri Hotel Hilton.
Ruti Joel ategerejwe mu Bwongereza
Ku wa 4 Nyakanga 2025 Ruti Joel uzaba ari kumwe n’umucuranzi we Clement, bazaba bari kubarizwa mu Bwongereza aho bazasusurutsa Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Ibi birori biteganyijwe ko bizabera ahitwa ‘The Royal Regency’ mu Mujyi wa Londre, bikazahuriza hamwe Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bazaba bizihiza umunsi wo #Kwibohora31.
Kitoko azaba ataramana n’abatuye mu Bubiligi
Kitoko uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ariko kuri ubu akaba asigaye atuye mu Bwongereza, ategerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo #Kwibohora31 kizabera mu Bubiligi.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 5 Nyakanga 2025, kizabera ahitwa Proximus Lounge mu Mujyi wa Bruxelles ahazaba hakoraniye Abanyarwanda batuye mu Bubiligi.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibirori byo #Kwibohora31 byahuriranye na Rwanda Convention USA
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibirori byo #Kwibohora31 byahuriranye na Rwanda Convention USA yatumiwemo abahanzi batandukanye bazasusurutsa abazabyitabira.
Ku wa 4 Nyakanga 2025 byitezwe ko abazitabira iki gikorwa bazasusurutswa n’itorero ribyina gakondo, mu gihe The Ben, Element na Kevin Kade bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa ku wa 5 Nyakanga 2025.
Ku wa 6 Nyakanga 2025 hateganyijwe umunsi w’amasengesho yo gusabira u Rwanda azayoborwa na Apôtre Dr Paul Gitwaza mu gihe Meddy ariwe uzataramira abazitabira iki gikorwa.
Massamba Intore n’Itorero Urukerereza bageze mu Buyapani
Massamba Intore n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza bageze mu Buyapani aho bazasusurutsa abazitabira ibirori byo Kwibohora bizabera mu Mujyi wa Osaka ahari no kubera imurikagurisha mpuzamahanga rya ’World Expo2025’.
Ni ibirori byanitabiriwe n’abarimo Minisitiri Prudence Sebahizi ushinzwe inganda n’ubucuruzi uzaba yifatanya n’abandi banyarwanda mu birori byo kwizihiza #Kwibohora31.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!