Ikigo cy’itangazamakuru Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMAwards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize Abandi mu myidagaduro.
Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro, bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.
Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.
Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi n’umuco.
Umwaka ushize hatanzwe ibihembo 11 mu birori byabereye muri Park Inn Hotel i Kigali, byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.
Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’ Umuhanzi w’Umwaka mu bagabo, ndetse n’igihembo cy’Umuhanzi mwiza wa Gospel.
Mu bagore, Umuhanzi w’Umwaka igihembo cyegukanwe na Bwiza. Itorero Inyamibwa begukanye igihembo cya Best Cultural Act.
Indirimbo y’umwaka yabaye ’Fou De Toi’ ya Producer Element, Ross Kana na Bruce Melodie.
Uwahize abandi mu gutunganya amashusho y’indirimbo yabaye Gad mu gihe icy’uwatunganyije indirimbo mu buryo bw’amajwi cyatwawe na Prince Kiiz wabarizwaga muri Country Records.
Indirimbo yahize izindi mu zihuriweho yabaye "Say Less" ya Alyn Sano, Fik Fameica na Sat-B na ho Album yahize izini yabaye "Essence" ya Tom Close.
Igihembo cy’Umuhanzi mushya wahize abandi ‘Best New Artist’ yabaye Yago Pon Dat.
Ibihembo bya “Life Time Achievement Awards” byahawe Aimé Uwimana, Muyango Jean Marie na Mariya Yohana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!