IGIHE

Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Lucky Dube umaze imyaka 12 atabarutse

4 9-10-2019 - saa 18:00, Uwiduhaye Theos

Itsinda rya Mystic Revelation ryateguye igitaramo gikomeye cyo kwibuka Lucky Dube wubatse amateka mu njyana ya Reggae, ikundwa na benshi biganjemo aba-Rasta.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2019 kuri Maison des Jeunes Kimisagara guhera saa cyenda z’amanywa. Iri tsinda ryagiteguye riyobowe na Ras Lion Mukasa Joseph.

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko yo kurwanya ibiyobyabwe igira iti ‘Twibuke Lucky Dube turwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko’.

Ku wa 18 Ukwakira, hibukwa umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Lucky Philip Dube wishwe mu 2007. Lucky Dube ni umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, waranzwe no gukora ndetse no gukunda injyana ya Reggae.

Yavutse tariki 3 Kanama 1964 ahazwi nka Mpumalanga mu gace ka Ermelo muri Afurika y’Epfo, atabaruka tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville. Ubu umubiri we uruhukiye hafi ya Newcastle, mu ntara ya Kwazulu Natale.

Nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho.

Lucky Dube yakuze arerwa n’umubyeyi umwe, we n’umuvandimwe we witwa Joe.

Ku myaka 18 ubwo Lucky Dube yigaga mu mashuri yisumbuye, yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul", mu 1982 ari nayo yatumye afatwa nk’umuhanzi uhamye.

Lucky Dube yatabarutse ku myaka 43, amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae. Yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose nka “Ghana Music Awards” yahawe mu 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka, “World Music Awards de Monte Carlo”, “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.

Kwinjira muri iki gitaramo cyo kumwibuka kizabera Kimisagara bizaba ari 1500 Frw.

Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Lucky Dube umaze imyaka 12 apfuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Over 2019-10-10 02:09:10

We loved you dear Dube. May your soul rest in peace. W’ll be there

2
mazina 2019-10-10 01:57:34

Lucky DUBE yakundwaga n’abantu benshi cyane ku isi yose.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

3
ka 2019-10-09 13:15:11

Dear Lucky, we love you so much forever and forever.

4
ka 2019-10-09 13:14:05

Dear Lucky, we love you so much forever and forever.

Kwamamaza