Ku nshuro ya 10 abakunzi ba sinema nyarwanda n’abandi bafite aho bahuriye na yo ndetse n’abandi batandukanye baturutse mu bindi bihugu, bagiye kumara icyumweru bakurikirana iserukiramuco rya Mashariki Film Festival.
Mashariki Film Festival [MAAFF] yatangijwe kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo, hizihizwa imyaka 10 imaze itangijwe. Yatangiye guhera kuri uyu 3 Ugushyingo 2024 ikazasozwa ku wa 9 uku kwezi. Hazerekanwa filime ahantu hatandukanye harimo muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali na Norrsken House Kigali.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, ubwo yatangizaga iri serukiramuco yashimiye abantu batandukanye bitabiriye avuga ko ari iby’agaciro ku ruganda rwa sinema.
Yagaragaje ko imyaka 10 bamaze ivuze ikintu kinini kuri bo, ati “Ni iby’agaciro kuba iserukiramuco riri kuba kuri iyi nshuro twizihiza iyi myaka 10 tumaze. Twizera ko tuzakomeza, duharanira ko iri serukiramuco rikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rwa sinema.”
Ubwo iri serukiramuco ryatangizwaga herekanwe filime y’Abanya-Kenya yiswe “After The Long Rains”, igaruka ku mwana w’umukobwa witwa Aisha wari ufite inzozi zo kujya i Burayi.
Nyuma yo gutangizwa kw’iri serukiramuco biteganyijwe ko ku wa 4-7 Ugushyingo hazabaho kwerekana filime ahazwi nko kwa Mayaka ndetse no mu Marangi. Ni igikorwa kizajya gitangira saa cyenda z’amanywa.
Muri icyo gihe hazajya herekanwa filime zitandukanye yaba mbarankuru, filime z’uruhererekane, ingufi n’indende ndetse n’izo mu Rwanda.
Kuva ku wa 3 kugera ku wa Ugushyingo kandi hazabaho igikorwa cyo kwigisha abashaka kunguka ubumenyi muri sinema mu buryo butandukanye, yaba kwandika filime, kuzikina, kuzitunganya n’ibindi. Iki gikorwa kizajya kibera muri KCT.
Kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Ugushyingo hazabaho kandi igikorwa cya Masharket. Uyu akaba ari umushinga ugamije guha amahirwe abakora filime, bagahuzwa n’abashoramari muri sinema.
Iri serukiramuco rizasozwa ku wa 9 Ugushyingo 2024. Rizasorezwa muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali.
Ushaka kumenya ibindi byisumbuye wasura urubuga rw’iri serukiramuco unyuza hano https://www.masharikifestival.org/
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!