Umuramyi Gloire Nkundayesu umaze kubaka izina nka Gloire ATS akaba umwe mu Banyarwanda batuye mu gihugu cya Canada, yashyize hanze album ye ya gatatu yise ‘Child of God/ Enfants de Dieu’ igizwe n’indirimbo icumi.
Ni album igiye hanze iriho indirimbo zirindwi ziri mu rurimi rw’Igifaransa ndetse n’eshatu zikoze mu rurimi rw’Icyongereza zose hamwe zikaba icumi nkuko yanamaze kuzishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Uyu muhanzi watangiriye umuziki muri Korali Intumwa yo mu Karere ka Musanze, yawinjiyemo neza mu 2008 ubwo yari arangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza yasoreje i Beijing mu Bushinwa aho yize ibijyanye na ‘Electrical Engineering’.
Nyuma yo kurangiza amasomo, uyu mugabo wari utangiye ubuzima bw’akazi n’iz’urugo nk’umubyeyi w’abana batatu, mu 2016 yasohoye album ye ya mbere ‘Kubaho ni Kristo’ yari igizwe n’indirimbo 12.
Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye album ye ya kabiri yise ’Icyo nasabye’ yari igizwe n’indirimbo icumi, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze iya gatatu yise ‘Child of God/ Enfants de Dieu’.
Ahamya ko yari amaze iminsi adasohora ibihangano kuko yifuzaga kubanza kwiha umwanya akisuganya kuko akazi ke ka buri munsi kamusaba umwanya uhagije, bityo nyuma yo kubishyira ku murongo akaba yanahise ashyira hanze album ye nshya.
Iyi album iriho indirimbo nka Child of God, Love letter, Free, Roi Jésus, En toi seul, Vainqueurs, Un feu nouveau, Enfant de Dieu, Libéré na Lettre d’amour.
Ushaka kumva iyi album wayisanga hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!