Muri ibihe u Rwanda ruri kwakira abashyitsi bitabiriye CHOGM kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ugutegura aho bazajya bataramira mu gihe inama zirangiye.
Aha mbere hatekerejweho ndetse hari kubera ibitaramo buri munsi ni muri Car Free zone y’i Remera ahazwi nko ku Gisimenti ndetse no mu Biryogo i Nyamirambo.
Abamaze iminsi bitabira ibitaramo bya Kigali People’s Festival by’umwihariko ibiri kubera ku Gisimenti, bakunze kubona utuzu dutangirwamo udukingirizo n’ibikoresho byo kwipima SIDA.
Muri utu tuzu twa AHF Rwanda, haba hari umukozi w’iki kigo uba wakira ababagana akabaganiriza kuri gahunda zo kwirinda SIDA, akabasobanurira uko ibikoresho agiye kubaha bikoreshwa.
Aha abagana iki kigo basobanurirwa uko bakoresha udukingirizo ndetse n’udukoresho twifashishwa mu kwipima SIDA mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira ngo mu gihe kwifata byaba bigoranye babe baryamana ariko buri wese azi uko mugenzi we ahagaze.
Mu kiganiro n’umukozi w’iki kigo twasanze muri aka kazu batangiramo ibi bikoresho, yahishuye ko ikintu kibashimisha ari uko urubyiruko rwatangiye gutinyuka kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ati “Kimwe mu bintu twe turi kwishimira ni umubare munini w’urubyiruko rutugana rurimo urwifuza kwiga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ukabona ko batagitewe isoni no guhabwa ibikoresho byo kurinda ubuzima bwabo.”
Uyu mukozi yavuze ko bahisemo gutera ihema ku Gisimenti kuko babonaga ko hagiye gukoranira urubyiruko ruzaba rwitabiriye ibitaramo biri kuhabera.
Ntabwo uyu mukozi yifuje kutubwira umubare w’abamaze kubagana mu minsi ibiri bamaze bari gukorera mu bitaramo ndetse n’ibikoresho bamaze gutanga, yavuze ko bashobora kuzatanga imibare nyayo ubwo ibi bitaramo bizaba birangira.
Icyakora ku rundi ruhande yavuze ko bari kwishimira umubare munini w’abakomeje kubagana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!