IGIHE

Gabrielle Union yagaragaje ikimwaro aterwa no kuba yaratwitiwe

0 9-05-2025 - saa 07:11, Uwiduhaye Theos

Gabrielle Union wamamaye muri sinema muri Amerika, yagaragaje ko gutwitirwa n’undi muntu (bizwi nka Surrogacy), byamuteye ikimwaro.

Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Marie Claire.

Gabrielle Union w’imyaka 52, yagaragaje amarangamutima ye ajyanye n’urugendo rwe rwo kubona umwana binyuze mu gutwitirwa.

Uyu mugore yatwitiwe umwana we witwa Kaavia James Union Wade wavutse nyuma y’igihe kinini ababyeyi be bari bamaze barabuze urubyaro ndetse by’umwihariko nyina guhera mu myaka ye y’ubuto, yagize ikibazo kijyanye n’imyanya myibarukiro.

Mu kuvuka k’uyu mwana ntabwo nyina yigeze amutwita ahubwo bifashishije undi mubyeyi.

Kaavia James ari nawe mwana wenyine wa Gabrielle Union, yavutse mu Ugushyingo 2018, ndetse uyu mugore icyo gihe yiyumvisemo ko adasanzwe, yandika igitabo cyo kumuha ikaze ku Isi cyiswe ‘Welcome to the Party’; cyagiye hanze mu Werurwe 2020.

Gabrielle Union, wabyaranye n’umugabo we, umukinnyi wa basketball Dwyane Wade, yavuze ko ubwo yafataga icyemezo cyo gukoresha ‘surrogacy’, byamuteye amarangamutima akomeye y’agahinda n’ipfunwe.

Ati “Byari nko gutsindwa. Umubiri wanjye warananiwe. Byari nko kwiyumvamo isoni ku mugaragaro.”

Union yavuze ko nubwo yishimira cyane kuba afite uyu mwana wavutse muri ubwo buryo, agifite amarangamutima atari meza ku bijyanye no kuba atamwibyariye.

Ati “Sinzigera mbona amahoro kuri ibi, na rimwe. Kandi si uko nkeneye ko abantu banyitaho; ni uko iryo shyaka ryanjye ritarashira.”

Yongeyeho ko nubwo atigeze abona ibisubizo by’amasengesho ye nk’uko yabitekerezaga, yishimira cyane ko umwana we ariho kandi ari muzima.

Nubwo yahuye n’ibihe bikomeye, Union yavuze ko nubwo atazigera yumva ameze neza kuri iki cyemezo, ashimira cyane uwo mubyeyi wamufashije kugira ngo abone umwana we.

Kaavia James, umwana wa Gabrielle Union na Dwyane Wade ni umwe mu bakunze gushimisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Dwayne Wade na Gabrielle Union bafitanye umwana umwe w'umukobwa
Nubwo babyaye bigoranye, Gabrielle Union na Dwayne Wade bararambanye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza