IGIHE

Francis Zahabu yasezeye muri filime ’Citymaid’

0 3-09-2024 - saa 12:09, Nsengiyumva Emmy

Iraguha Francis benshi bazi nka Francis Zahabu, izina yamamariyemo mu myidagaduro y’u Rwanda yamaze gusezera muri filime ya Citymaid yari amaze imyaka igera kuri itatu akinamo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Francis Zahabu yavuze ko yasezeye muri Citymaid yakinagamo yitwa Steven ariko ntabwo yigeze agaragaza impamvu ayivuyemo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Francis Zahabu yavuze ko mu by’ukuri ikintu cyonyine yavuga ari uko yasezeye ariko nta byinshi yabivugaho. Ati "Nibyo nasezeye ariko nta byinshi ndi bubivugeho."

Yijeje abakunzi be ko bazakomeza kumubona mu yindi mishanga ya filime yewe anongeraho ko ntawamenya wenda mu gihe kizaza bazongera no kumubona muri Citymaid.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Francis Zahabu yinjiye muri Citymaid, byari nyuma y’imyaka myinshi atagaragara muri sinema y’u Rwanda .

Francis Zahabu ni umukinnyi wa sinema wamenyekanye muri filime Inzozi, Ikigeragezo cy’ubuzima, n’izindi zinyuranye.

Uretse ibya sinema, Francis Zahabu ni umuhanzi w’imideli binyuze mu myenda ahanga yise Francis Zahabu Fashions.

Uyu mugabo ari mu ba mbere batangiye gusobanukirwa ibijyanye na Made in Rwanda, umwenda we wa mbere yakoze wanditseho iki kirango yawusohoye mu 2009.

Ubwo Francis Zahabu yinjiraga muri Citymaid yishimiwe bikomeye n'abakunzi ba sinema
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza