IGIHE

Filime "Our Lady Of Nile" ishingiye ku gitabo cya Mukasonga izerekanwa mu iserukiramuco rikomeye ku Isi

0 14-08-2019 - saa 12:23, Muvunyi Arsène

Filime yiswe “Our Lady Of The Nile” [Notre Dame du Nil] yakinywemo n’abakobwa b’abanyarwandakazi, yatoranyijwe mu zizerekanwa mu iserukiramuco rikomeye rya Toronto International Film Festival muri Canada.

“Notre Dame Du Nil” ni igitabo cyanditswe na Scholastique Mukasonga, umunyarwandakazi uba mu Bufaransa.

Iki gitabo cyasohotse mu 2012, cyanahawe ibihembo mpuzamahanga bibiri ari byo Prix Renaudot na Prix Ahmadou Kourouma.

Muri iki gitabo Mukasonga agaragaza itotezwa ryakorerwaga abakobwa b’abanyeshuri bakomokaga mu bwoko bw’Abatutsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanditsi avuga ibyabereye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwaga Notre Dame Du Nil cyari icy’abakobwa gusa.

Nyuma y’imyaka umunani iki gitabo gisohotse, ikigo gikora filime cyitwa Les Films du Tambour kiyobowe na Marie Legrand na Rani Massalha, bari kumwe n’umuhanga mu gutunganya filime Atiq Rahimi, baje mu Rwanda gukora filime ishingiye kuri iki gitabo.

Iyi filime yakiniwe mu Karere ka Musanze no muri Rutsiro ku ishuri rya Murunda, igaragarano abakobwa b’abanyarwandakazi bagera kuri 20 barimo Amanda Mugabekazi, Malaika Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga na Clariella Bizimana.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hatangajwe ko iyi filime izerekanwa mu iserukiramuco rikomeye rya Toronto International Film Festival muri Canada.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya 44 rizatangira tariki 5 risozwe tariki 15 Nzeri 2019. Riri mu maserukimuco yitabirwa cyane ku Isi aho byibuze abagera ku bihumbi 480 barigeramo.

Ni ku nshuro ya mbere iyi filime izaba yerekanywe. Iri serukiramuco kandi ryanerekaniwemo filime ya “Mercy Of The Jungle” y’umunyarwanda Joel Karekezi umaze kubona ibihembo byinshi kubera yo.

Abakobwa b'abanyarwandakazi bakinnye muri filime ya Notre Dame Du Nil
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza