IGIHE

Ev. Kwizera na mukuru w’umugore we witabye Imana basubitse ubukwe

5 16-03-2020 - saa 23:38, Uwiduhaye Theos

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel ukorera ivugabutumwa mu Itorero Evangelical Restoration Church (ERC) na Coco Kaligirwa uvukana n’umugore we wa mbere witabye Imana bahagaritse ubukwe bari bafite muri Werurwe 2020.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe tariki 21 Werurwe 2020, bwasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Mu itangazo bashyize hanze rigira riti “Hamwe n’imiryango yacu, twifuje kubamenyesha ko amatariki y’ubukwe bwacu yahindutse. Ntabwo imihango yo gushyingiranwa kwacu ikibaye ku wa 21 Werurwe 2020, gahunda z’amatariki mashya muzazimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Aba bombi tariki 29 Ukuboza 2019 baranzwe mu rusengero rwa ERC Kimisagara na Pasiteri Aaron Ruhimbya wabasabiye umugisha no guhirwa mu rugendo rwo kubaka umuryango mushya.

Uyu muhango wabaye nyuma yaho mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019, Ev. Kwizera yambitse impeta Kaligirwa amusaba ko barushinga undi nawe nta gushidikanya aramwemerera.

Kaligirwa ni mukuru w’umugore wa Kwizera ndetse ni we wasigaye yita ku bana Kunda yabyaranye na Kwizera.

Kunda yitabye Imana tariki ya 6 Kanama 2017, azize indwara ya kanseri y’umwijima yari amaranye amezi atanu. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze icyumweru arwariye.

Abasenganye n’abakoranye na we bamufataga nk’inkoramutima ndetse bamushima ubutwari bwamuranze no kwicisha bugufi yagiraga imbere y’abantu bose.

Ku wa 5 Kanama 2018 mu rusengero rwa Restoration Church ku Kimisagara ubwo hibukwaga umwaka Kunda amaze yitabye Imana, Umuvugabutumwa Kwizera yatangaje ko yatangije umuryango ‘La Kunda Foundation’ ugamije gushyigikira ibikorwa byiza byaranze umugore we.

Uyu muryango wibanda ku gufasha abana bakennye kurusha abandi kwiga, gufasha abashakanye kubaka ingo zabo neza no gukora amasengesho yo gusengera ibihugu bitarageramo ubutumwa bwiza.

Kwizera Emmanuel akorera umurimo w’Imana mu Muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) muri Kenya. Yamenyekanye cyane mu murimo w’Imana kuva akiri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.

Umugore we wa mbere Kunda yatabarutse afite imyaka 37, yamusigiye abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.

EV Kwizera na Coco Kaligirwa basubitse ubukwe bari bafite
Pasiteri Aaron Ruhimbya ni we wabaranze abasabira n'umugisha wo kurwubaka rugakomera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pascasie UWIMANAKK 2020-03-18 10:49:59

Oooh! Kwizera na Coco turabishimiye cyane kdi turabashyigikiye. Imana izabubakire urugo rw’umunezero kdi izabahe kurambana. muri umugisha cyane ku Itorero (ERC) no ku gihugu muri rusange. uwo munsi wanyu tuwutegerezanyije amatsiko n’ibyishimo.

2
Jose 2020-03-17 03:00:32

Coco nkwifurije urugo ruhire. umutima mwiza, gukunda abantu no kwicisha bugufi Imana izabigukomereze. mukomeze mugire imyiteguro myiza. Wambereye imfura mugihe gito nakumenye God bless you.

3
Hakim 2020-03-17 00:38:41

Twari dutegerezanije amatsiko uwo munsi wabo no kubashyigikira ariko nta kundi igihe cyose buzabera njye mbari inyuma rwose kd Imana ikomeze kubashyigikira,irengere u Rwanda ndetse ni Isi muri rusange. Coco

4
Ndumiwe 2020-03-16 23:50:43

Ariko numva ibi ataringombwa kubicisha muri média nubuzima bwabo bwite,numvaga abatumiwe aribo bari guhabwa iritangazo.

5
Niyigena 2020-03-16 23:41:13

Ibise nibiki kombona bari benshi

Kwamamaza