Umuraperi Riderman uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yavuze ko nubwo abahanzi bishimira bikomeye ko Leta yabatekerejeho ikabaha Minisiteri ishinzwe guteza imbere abahanzi, bakeneye kurushaho kubona ibikorwa byayo.
Riderman ahamya ko kuba uyu munsi mu Rwanda hari Minisiteri ishinzwe guteza imbere abahanzi ari ibintu bishimishije cyane ko cyari icyifuzo cya benshi kuva mu myaka yo ha mbere.
Ibi Riderman yabikomojeho mu kiganiro cyihariye aherutse guha IGIHE, ubwo yari abajijwe ku gisobanuro cyo kuba uyu munsi abahanzi bafite Minisiteri ibashinzwe.
Ati “Ni ibintu byiza kuko kuva na cyera twarabisabaga, ariko nanone kugeza uyu mwanya ntabwo turabona ibintu byinshi bakora. Nubwo ari ibintu byiza twishimira ko twayibonye, dukeneye kubona ibikorwa byayo.”
Riderman yavuze ko mu bikorwa iyi Minisiteri yakora abahanzi bakumva banyuzwe ari uko yaharanira kugarura bimwe mu bikorwa byari bisanzwe bihari uyu munsi byacitse.
Ati “Ni byinshi, mu by’ukuri bagahereye ku byari bihari bimeze nk’ibyacitse. Mu Rwanda hari amaserukiramuco yaba mu muziki na sinema yamaze gucika. Hari make usanga ahari ariko usanga akeneye imbaraga za Leta.”
Riderman ahamya ko hakwiye kwigwa uburyo Minisiteri ishinzwe guteza imbere abahanzi yakabaye ibafasha kubona abashoramari binjira mu muziki, bityo bikabafasha kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Icyakora ku rundi ruhande, Riderman ashima bikomeye uburyo Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere abahanzi muri iyi minsi akunze kugaragaza ubushake bwo gushyigikira abahanzi, gusa agasaba ko haboneka abashoramari benshi mu muziki.
Ibi Riderman abikomojeho mu gihe habura iminsi mike agasohora album ye nshya ‘Icyumba cy’amategeko’ igizwe n’indirimbo esheshatu zose yakoranye na Bull Dogg. Izajya hanze ku wa 30 Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!