IGIHE

Dogiteri Nsabii mu busizi?

0 10-06-2025 - saa 17:44, Nsengiyumva Emmy

Nyuma yo gushyira hanze igisigo ‘Arubatse’ yahuriyemo na Murekatete, Dogiteri Nsabii avuga ko nubwo atinjiye mu busizi nk’umwuga ariko mu by’ukuri muri iyi minsi aho ubuhanzi bugana nta kintu umuntu atakora mu gihe abona ko bishobora kuzamufasha.

Dogiteri Nsabii usanzwe amenyerewe muri sinema y’u Rwanda, mu buryo butunguranye yumvikanye mu gisigo ‘Arubatse’ yakoranye n’umusizi Murekatete.

Mu kiganiro na IGIHE, Dogiteri Nsabii yavuze ko mu by’ukuri yakoze mu nganzo mu rwego rwo gufasha umusizi Murekatete wari wamwiyambaje.

Ati “Sinzi niba navuga ko nabigira umwuga, icyo nzi ni uko nkiri umwana nabikoraga ariko nabwo atari ibintu nshyizeho umutima. Umunsi Murekatete yanyiyambaje nanjye nemeye kumufasha kuko ubuhanzi aho bugana nta kintu umuntu atakora abaye agishoboye.”

Dogiteri Nsabii yavuze ko atumva ukuntu abantu batungurwa n’uko yakoze igisigo nyamara batatungurwa mu gihe bakumva umuhanzi runaka yinjiye muri sinema.

Ati “None se ngaho tubwizanye ukuri, ubu mu gitondo dusanze Bruce Melodie cyangwa The Ben bari gukina filime twatungurwa? Ni nk’uko nanjye rero nta wagatunguwe yumvise ko nakoze igisigo.”

Nsabimana Eric umaze kubaka izina nka Dogiteri Nsabii muri sinema n’ikinamico mu Rwanda, ni umwe mu bakora uyu mwuga wihimbiye umwihariko wo kwambara umwenda umuranga, imyitwarire n’imivugire yihariye mu kazi ke.

Kanda hano wumve igisigo ’Arubatse’ cya Murekatete na Dogiteri Nsabii

Umusizi Murekatete niwe wiyambaje Dogiteri Nsabii mu gisigo cye gishya
Dogiteri Nsabii ahamya ko aho ubuhanzi bugeze ntacyatungurana umuhanzi akoze ibintu adasanzwe amenyerewemo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza