IGIHE

Dr Habumugisha Francis yasohoye indirimbo eshanu zihimbaza Imana, agiye no gushinga ishuri rya Bibiliya

22 23-03-2020 - saa 08:55, Nsengiyumva Emmy

Dr Habumugisha Francis, umushoramari akaba n’Umuyobozi wa Goodrich TV, yatangiye umushinga w’ivugabutumwa abinyujije mu kuramya no guhimbaza Imana, ahita ashyira hanze indirimbo eshanu icyarimwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Habumugisha yavuze ko ari umuhanga mu gucuranga yaba gitari na piano.

Ati "Nari nsanzwe nzi gucuranga, nanaririmbye muri Korali Ababimbuzi. Izi ndirimbo eshanu zagiye hanze icyarimwe ku wa 19 Werurwe 2020, kuko zari zifite ubutumwa butandukanye kandi mwuka yampatiraga kubugeza ku banyarwanda.”

Izi ndirimbo zakozwe na Studio ya Goodrich Tv, ndetse Dr Habumugisha ahamya ko batangiye gufata amashusho yazo agomba kujya hanze mu minsi iri imbere.

Asobanura izi ndirimbo n’ubutumwa buzikubiyemo, yehereye kuri ’Azaza ntazatinda’, indirimbo ihumuriza abarushye mu rugendo "ibabwirako Umwami wacu ari bugufi."

Yakomereje kuri ’Nta marira azabayo’, ati "Ni indirimbo yibutsa Abanyarwanda ko abacu twabuze bapfuye tuzongera kubabona kandi ubudatandukana, kuko mu ijuru nta marira, nta ndwara ndetse nta n’urupfu bizabayo."

Indi ni ’Golden Crow’, ifite ubutumwa bw’uko buri wese afite umusaraba we agomba guheka, kugeza ubwo Yesu azawumutura akamwambika ikamba ry’izahabu.

’Amaraso ya Yesu’ yo irimo ubutumwa bwo kwibutsa Abanyarwanda basenga n’abadasenga, ko ibyananiranye byose amaraso ya Yesu abihindura, uwari Sawuli akaba Pawulo. Indi ndirimbo ye ni ’Yesu ni mwiza’ irimo ubutumwa bw’uko Imana itabara idasabye ibisobanuro.

Dr Habumugisha yavuze ko uyu mushinga w’izi ndirimbo zihimbaza Imana uzajyana no gushinga ishuri rya Bibiliya, rizaba rikorera kuri internet.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Kinyaga 2020-03-24 12:18:38

Uyu se ubundi ko twari tuziko ari mabuso bite noneho?

2
Baby 2020-03-23 23:30:11

Uziko imana mwayihinduye rotipe mwirirwana uyu nibiramisho bye sinabyumva pe umutekamutwe mpemuke ndamuke murikigihe ndumva nakumva amatangazo yokwirinda corona-virus naho ubundi abo nibampemuke ndamuke pe

3
Kamaro 2020-03-23 12:09:26

Uyu Ni Dr mu biki mbese. Muduhe amakur ahagije tumenye icyo avura. Tumenye aho yize n’ibyo yize. Cg niba ari nka ba bavuzi ba Kinyarwanda biyita ba Dr. Mujye mumenya kuvuga inkuru yuzuye cyangwa mibreke nanone

4
Gakire innocent 2020-03-23 12:03:35

Escrot

5
Umusomyi 2020-03-23 11:13:23

@igihe kuki mwansibiye comment!!!
My point was the only way for this guy to save his reputation, he needs to put his ego down , and genuinely

6
Rwemw 2020-03-23 10:28:49

Uyu agomba kuba ari umuhilika w’umunsi wa 7

7
Tyazo! 2020-03-23 08:34:55

Uyu mutype kabisa birumvikana ko yaririmbye muri chorale. Hanyuma ko aririmba base gusa? Inama: jye numva yakora choir n’ubwo yaba iyabantu bake ariko amajwi yose yumvikanamo kuko indirimbo ze ni nziza ariko ziraburamo ibyo birungo by’andi majwi noneho nawe agacokamo iyo base ubundi ubutumwa bugatangwa.

8
Tyazo! 2020-03-23 08:34:54

Uyu mutype kabisa birumvikana ko yaririmbye muri chorale. Hanyuma ko aririmba base gusa? Inama: jye numva yakora choir n’ubwo yaba iyabantu bake ariko amajwi yose yumvikanamo kuko indirimbo ze ni nziza ariko ziraburamo ibyo birungo by’andi majwi noneho nawe agacokamo iyo base ubundi ubutumwa bugatangwa.

9
Nkongoli 2020-03-23 08:16:26

Mugabo wowe uvugango mu gihome. Yaramukubise arangije aranamugura. Niko babyita. Ubu se abantu ntibasenyerwa inzu ifite agaciro ka 10.000.000fr bakaguha 90.000frw n’ ikiboko rugeretse?

10
Karaha 2020-03-23 06:42:15

Wapfa umutekamutwe, umwe ufata abagore ku ngufu, umujura etc... Turamwamaganye kwa jina la Yesu

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza