IGIHE

DJ Fully Focus ategerejwe mu birori bya ‘Intore Sundays’ bizaherekeza imikino ya BAL

0 31-05-2024 - saa 23:08, Nsengiyumva Emmy

Umunya-Kenya, Michael Ndung wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Fully Focus, agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu birori ‘Intore Sundays’ bizaherekeza irushanwa rya BAL rimaze iminsi riri kubera mu Rwanda.

‘Intore Sundays’ ni ibirori bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali bikaba bizwiho gususurutsa abakunzi b’umuziki by’umwihariko bigatumirwamo bamwe mu bahanga mu kuvanga imiziki.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera ahitwa ‘Norrsken House Kigali’ ku Cyumweru tariki 2 Kamena 2024, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20Frw ku bazagurira amatike ku muryango mu gihe abari kuyagura mbere bo bari kuyagura ibihumbi 15Frw.

Bruce Intore usanzwe utegura ibi bitaramo yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bifuje gutegura igitaramo cyo guherekeza abashyitsi bitabiriye imikino ya BAL.

Ati “Ni igitaramo twateguye mu rwego rwo gufasha abitabiriye imikino ya BAL kubona aho bidagadurira bishimira imirimo bamaze iminsi bakorera mu Rwanda kuko bazaba baraye bayirangije. Mbega ni uguherekeza neza abashyitsi.”

Ku rundi ruhande, bateguye iki gitaramo nyuma y’uko icyari cyatumiwemo DJ Puffy cyari giteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2024 gisubitswe bitunguranye.

Bruce Intore yavuze ko bari mu biganiro na DJ Puffy kugira ngo barebe umunsi mwiza iki gitaramo bakimurira.

DJ Fully Focus ategerejwe mu ‘Intore Sundays’ izaherekeza imikino ya BAL
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza