Nyuma y’imyaka ibiri ahuriye n’uruva gusenya i Burayi, DJ Brianne agiye kongera gusubirayo aho yatumiwe kuzacuranga mu gitaramo kizabera i Anderlecht mu Bubiligi ku wa 14 Kamena 2025.
DJ Brianne umaze kubaka izina mu muziki z’u Rwanda agiye kwerekeza i Burayi nyuma y’uko mu 2022 yari yagiyeyo ariko ahurirayo n’uruva gusenya.
Mu mpera za 2022 ni bwo DJ Brianne yerekeje i Burayi, icyakora aza guhurira n’uruva gusenya mu gitaramo yakoreye mu Budage mu Mujyi wa Hannover.
Ubwo DJ Brianne yajyaga gucurangira mu Budage, yagiranye ibibazo n’abamutumiye bananiwe kumwitaho birangira gusubira mu Bubiligi aho yari yashyikiye bimugora bituma n’akazi yari ahafite ku wa 31 Ukuboza 2025 kangirika kuko yagiriye ibibazo mu nzira bituma ahagera ku wa 1 Mutarama 2025.
Ubwo yari ageze i Kigali, muri Mutarama 2023, DJ Brianne yabwiye IGIHE ko ibibazo yahuriye na byo i Burayi byatewe n’abari bamutumiye batagize ubunyamwuga bituma kuva mu Budage asubira mu Bubiligi bimugora ndetse binamwicira akazi.
DJ Brianne ni umwe mu ba-DJ bagezweho mu Rwanda b’igitsinagore ndetse afite amateka yihariye mu buzima bwe kuko mu bwana bwe yabayeho nabi akaba n’inzererezi.
Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, yavutse mu 1996. Yavukiye muri Kenya, aza mu Rwanda ari umwana, akurira ku Kimihurura.
Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013. Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n’uwitwa DJ Yolo na DJ Théo uherutse kwitaba Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!