IGIHE

Deejay Pius agiye guhuriza aba-Dj barenga 15 mu gitaramo, Dusabe na Kabera bahembure imitima

0 4-08-2022 - saa 17:22, Akayezu Jean de Dieu

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Rukabuza Rickie [Deejay Pius] abinyujije muri Sosiyete ya 1K Entertainment agiye guhuriza hamwe aba-Dj barenga 15 bagezweho mu Rwanda mu gitaramo kizaririmbamo abahanzi bagezweho nka Bruce Melodie na Kivumbi King.

Iki gitaramo cyiswe ‘Kigali Kanivore’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi w’Umuganura.

Kwinjira muri iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo Bruce Melodie na Kivumbi King, ni ibihumbi 10Frw ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 20Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro.

Ni igitaramo kizasusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki bagezweho muri Kigali barimo ababarizwa muri 1K [1K Djs], Dj Marnaud, Dj Karim, Dj RY, Dj Infinity, NEP Djs, Dj Diallo, Dj Brianne, Dj Kelly, Dj Anitha Pendo n’abandi.

Uko ushobora kugura ticket yo kwinjira muri iki gitaramo unyuze Hano

Mu mpera z’iki cyumweru kandi umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyondora Vedaste Christian [Vedaste N Christian], agiye gukora igitaramo yise ‘Uzi gukunda Live Concert II’ yahurijemo abaramyi barimo Alexis Dusabe na Simon Kabera.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022 kuri Dove Hotel, aho kwinjira ari ubuntu.

Abahanzi bazakiririmbamo ni Simon Kabera, Alexis Dusabe [Sogokuru w’abahanzi], Papy Clever n’umugore we Dorcas, Aime Frank ndetse n’Umushumba wa Foursquare Church, Bishop Dr Masengo Fidèle uzagabura ijambo ry’Imana.

Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi ateguye igitaramo nk’iki kuko icya mbere cyabaye mu 2019 kuri ADEPR Murambi, cyitabiriwe n’abantu benshi cyane.

Uyu muramyi avuga ko cyari igitaramo cyiza kandi cyafunguye imiryango myinshi y’umugisha’ agashima Imana yamubashishije kugikora.

Avuga ko imyaka ibiri yari ishize adakora iki gitaramo ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kuko yagiye agerageza kugikora agakomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Nagiye ngerageza gutegura ariko byagera hagati hagasohoka amabwiriza, tubona atari ibihe byiza byo gutegura ibitaramo, ariko ubu ni igihe cyiza. Reka mvuge mu ijambo rimwe, ni cyo gihe.”

Uyu muhanzi yavuze ko yatunguwe n’uburyo indirimbo ye ‘Uzi gukunda’ yakunzwe’ kuko yayisohoye asa n’uwashyize ku ruhande ibyo kuririmba ku giti cye ahubwo akorana n’abandi baririmbyi ndetse n’amatsinda.

Ni indirimbo avuga ko yanditse ubwo yari afite piano ari mu nzira agenda, atekereza ku nshuti ze zavuye mu buzima bwe, yibaza niba ari we wagize uruhare mu gutuma zigenda cyangwa nibo ari bo batumye Isi idashima ko bakomezanya.

Dj Marnaud ni umwe mu bazavanga imiziki muri iki gitaramo
Dj Anita Pendo na we ari mu bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo
Dj Pius agiye kongera gukora igitaramo cya Kigali Kanivore kizabera muri Camp Kigali
Simon Kabera azaririmba muri 'Uzi gukunda live concert'
Igitaramo cya Uzi gukunda Live Concert kigiye kuba ku nshuro ya kabiri
Niyondora Vedaste Christian yateguye igitaramo yitiriye indirimbo ye
Dusabe Alexis wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Urukumbuzi' ari mu bahanzi bategerejwe mu gitaramo cya ‘Uzi gukunda Live Concert’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza