Umunyamakuru wa B&B FM, David Bayingana yavuze ko itangazamakuru ryarangaranywe ndetse ibi byatumye buri wese asigaye abyuka yiyita umunyamakuru nubwo yaba atujuje ibisabwa.
Ibi David Bayingana yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri B&B FM, aho yakomozaga ku ruhare rw’itangazamakuru mu kubiba no gukuza umwiryane mu myidagaduro y’u Rwanda.
Uyu munyamakuru yagaragaje ko kimwe mu bigoye ari uko ubukene bw’ururimi bugira buri wese umunyamakuru ariko inkomoko y’iki kibazo ikaba ko buri wese ashobora kubyuka akigira umunyamakuru nta rwego rushobora kubigenzura.
Ati “Subira ku isoko buriya, ikibazo si abanyamakuru ahubwo ikibazo ni abantu bagiye bakora ibitangazamakuru bagatanga umwanya ku buryo burangaye. Ariko ku rundi ruhande nkibaza ngo ba bindi bashinzwe itangazamakuru kuki batumye uyu mwuga worohera buri wese kuwugeramo?”
Bayingana yagaragaje ko mu yindi myuga bitoroshye kubyuka ngo uhite uwukora, icyakora nanone yerekana ko byorohera buri umwe kubyuka akisanga ari umunyamakuru bitewe n’uko nta rwego rushinzwe kubigenzura ruhari.
Ati “Iyo nta mategeko n’amabwiriza ahari biroroshye gushyiramo abafite imigambi itandukanye, kuko hari igihe wumva umuntu ukibaza uti ’ariko nk’uyu muntu yahageze ate’?”
Bayingana watunze agatoki inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru, yagaragaje ko ryarangaranywe bigatuma bigera aho ryinjirirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!