IGIHE

Umujyanama wa Bruce Melodie yiyemeje gutera inkunga imishinga myiza y’abanyeshuri

0 24-07-2022 - saa 17:35, Nsengiyumva Emmy

Karomba Gaël benshi bazi nka Coach Gaël usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie, yatangiye gushakisha imishinga y’abanyeshuri biga muri za kaminuza yatera inkunga cyangwa akayikorera ubuvugizi mu rwego gufasha ba nyirayo gukabya inzozi zabo.

Coach Gaël usanzwe ari umuyobozi wa sosiyete 1:55AM Ltd ari nayo ifasha Bruce Melodie, yiyemeje gufasha urubyiruko rufite imishinga myiza ariko rudafite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, aho Coach Gaël ari kumwe n’itsinda ry’abo bakorana mu bikorwa bo kwigisha abantu ibijyanye no kubyaza umusaruro imishinga yabo ‘Aba VIP’ bari muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Aha bari bagiye gushaka abanyeshuri bafite imishinga myiza kurusha abandi mu rwego rwo kuyitera inkunga no kubakorera ubuvugizi bwatuma bakabya inzozi zabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Coach Gaël yavuze ko iki ari igitekerezo yagize kuko azi ko mu Rwanda hari urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo by’imishinga myiza ariko ugasanga bagorwa no kubona ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.

Ati “Turifuza guhuza urubyiruko rufite imishinga myiza ariko rudafite ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa, turifuza gukusanya abafite ibitekerezo by’imishinga myiza kurusha abandi tukabahuriza hamwe hanyuma tukagenda tugerageza kubafasha gukabya inzozi zabo.”

Coach Gaël avuga ko uretse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakuye imishinga itandatu, bateganya no kuzenguruka mu yandi ma kaminuza atandukanye bityo nyuma yo kubona abahiga abandi bagatangira kubafasha gukabya inzozi zabo.

Avuga ku mishinga batoranyije n’icyo bagendeyeho, Coach Gaël yavuze ko barebaga ufite umwihariko ndetse n’agashya kadasanzwe, by’umwihariko bakaba bibandaga ku mishinga yazana udushya mu ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Ati "Abenshi bazaga ukumva bafite imishinga myiza ariko iburamo udushya, twe twarebaga umushinga w’umwihariko ufite agashya kadasanzwe. Imyinshi mu yo twatoranyije ni iy’ikoranabuhanga n’ubuhinzi."

Uburyo bwo gufasha abatsinze uyu mugabo avuga ko harimo imishinga na we ubwe azifashiriza mu buryo bw’amafaranga, ariko ateganya no gushakisha abafatanyabikorwa bazashora imari mu mishanga y’uru rubyiruko.

Ati “Nyuma yo gukusanya abafite imishinga, tuzabahuriza hamwe dushake abantu bazabafasha kubahugura, nyuma yo guhugurwa ku gukora imishinga yabo ,tuzahita dutangira kureba iyo twafasha hanyuma indi nayo tuyishakire abafatanyabikorwa.”

Uyu mugabo avuga ko we ubwe yifuza gushora imari mu mishinga y’uru rubyiruko, akongeraho ko n’iyo ubushobozi butahaza iyo azaba yafashe yose azagerageza gushakisha abafatanyabikorwa bashoramo imari.

Twifuje kumenya ingengo y’imari yagennye mu rwego rwo gutera inkunga iyi mishinga, Coach Gaël avuga ko atahita ajya kuvuga umubare w’amafaranga azashoramo, icyakora ahamya ko azafasha imishinga ishoboka indi akayishakira abafatanyabikorwa.

Coach Gaël avuga ko yatunguwe no kubona imishinga myiza urubyiruko rw’u Rwanda rufite, ati “Nk’i Huye twateganyaga gufata imishinga itanu, ariko twatunguwe n’abana biga mu mashuri yisumbuye baje batubwira umushinga wabo turemera nawo tuwongera mu yindi.”

Aha niho uyu mugabo yashingiye avuga ko abantu bo muri Diaspora bakwiye gutekereza gushora amafaranga muri uru rubyiruko rufite imishinga myiza, kuko usibye kuba yabyara inyungu yaruteza imbere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Imishinga itandatu yatoranyijwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yari muri 30 yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma mu bantu 150 bifuzaga kugaragaza imishinga yabo.

Yaba imishinga yatsinze n’itarabashije gutsinda abantu bazagira amahirwe yo kuyikurikira banyuze kuri shene ya Youtube y’aba VIP asanzwe atangiraho ibiganiro byo kwigisha urubyiruko kwihangira imirimo no kubyaza inyungu amahirwe yabo.

Buri wese ufite umushinga watsinze yagenewe ibahasha irimo amafaranga yo kumushimira
Abarenga 150 bari biyandikishije guhatana, 30 baba aribo bagera mu cyiciro cya nyuma cyatoranyijwemo batandatu
Karomba Gaël benshi bazi nka Coach Gaël usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie yatangiye gushakisha imishinga y’abanyeshuri yatera inkunga cyangwa akayikorera ubuvugizi
Mugarura Kenny, murumuna wa Coach Gaël atanga igitekerezo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza