Coach Gael uri muri Afurika y’Epfo, mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2025 yahuye na Collin Gayle washinze ‘Africa Creative Agency’, aho mu byo baganiriye harimo no kumuha Bruce Melodie ngo bamufashe mu bijyanye na ‘management’.
Coach Gael washinze 1:55 AM Ltd isanzwe ikorana na Bruce Melodie, ubwo yari muri Afurika y’Epfo yahuye na Collin Gayle washinze ‘Africa Creative Agency’, bagirana ibiganiro bitandukanye birimo no kurebera hamwe uko bakorana mu guteza imbere umuziki wa Bruce Melodie.
Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Coach Gael, yagize ati “Ni ibyishimo kuri njye guhura n’umugabo wakoze ibikorwa bikomeye mu muziki n’imyidagaduro ya Afurika y’Epfo. Kimwe mu byo twaganiriye harimo kurebera hamwe uko twakorana kuri Bruce Melodie bakadufasha muri ‘Management’ ye.”
Ibi bije bikurikira ko Coach Gael na 1:55 AM Ltd bari bamaze igihe batekereza uko bakongera muri sosiyete yabo umuhanga wajya ubafasha mu gukurikirana ibikorwa by’abahanzi no kubibyaza inyungu.
Collin Gayle asanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Afurika y’Epfo, binyuze muri sosiyete ye ‘Africa Creative Agency’ akoranamo n’abarimo Tayla, Nasty C n’abandi benshi.
Uretse umuziki, ‘Africa Creative Agency’ igira n’uruhare muri sinema, iyi ikaba ari na yo yagize uruhare mu ikorwa rya filime "Queen Sono" ya Pearl Thusi iri mu zikunzwe kuri Netflix.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!