Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya. Nk’uko bisanzwe twabahitiyemo n’indirimbo nshya z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda yaba muri Afurika no hanze yayo bakoze mu nganzo.
“Nobody” - Ish Kevin
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Ish Kevin. Uyu musore aba aririmba agaragaza ukuntu yatangiye umuziki yishakisha ubu akaba amaze ku rwego rwo kuba icyo akoze cyose yishyurwa. Hari aho agira ati “Kungeraho ubanza kurwana n’ingabo nk’ijana kandi nazo zikurusha imbaraga.”
“Intwari (The Cause)” - Ish Kevin Ft. Madebeats
Ish Kevin kandi yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “Intwari” cyangwa “The Cause” yahuriyemo na Madebeats. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba ashishikariza abantu kuba intwari kuko ubutwari buharanirwa kandi uwabukoreye ahora abwibukirwaho. Akangurira kandi abantu kwikunda kuko iyo umuntu abikoze aba akunze u Rwanda, kandi kurwimuka bikaba ari nko guhunga Imana.
“TOMBÉ” - Element Eleéeh
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi ubikomatanya no gutunganya indirimbo Element Eleéeh. Muri iyi ndirimbo yifashishijemo mu mashusho yayo umubyinnyi w’Umunyarwanda mpuzamahanga Sherrie Silver. Aba aririmba agaragaza uko rimwe na rimwe urukundo rutuma umuntu yirya akimara kugira uwo yihebeye atababara.
“Ingaragu Mariye” - Water Sax
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Methuselah Sax Water uri mu bahanzi bake bihebeye ibyo kuvuza saxophone. Uyu muririmbyi uri bahanga biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone, wanize umuziki ku Nyundo, mu minsi yashize yari yashyize hanze album yise “Wazimba” iriho indirimbo zikubiyeho ubutumwa butandukanye.
Methuselah Sax Water ubusanzwe witwa Mbonimpa Methuselah yabonye izuba mu 1992, avuka mu bakobwa batanu akaba ari umuhungu umwe rukumbi mu muryango w’iwabo. Mu 2016 yasoje mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo aho yize kuririmba, gucuranga guitar, saxophone na clarinet no kwandika indirimbo.
“Iryamukuru” - Icenova
Ni indirimbo nshya ya Icenova. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba asaba Imana kumufasha kubera ibiba bimwasamiye, akagira inama kandi abakiri kumva inama z’abakuru.
“Uzagaruka” - Sherrie Silver Foundation
Ni indirimbo y’abagize itsinda ribarizwa muri Sherrie Silver Foundation. Uyu ukaba ari umuryango washinzwe na Sherrie Silver ugamije gufasha abana batishoboye. Muri iyi ndirimbo baba baririmba ku bikomere rimwe na rimwe abantu bagira mu rukundo.
“Umusinzi” - Yee Fanta Ft Diez Dola , The Joshkid & Ruganzu
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Yee Fanta, Diez Dola , The Joshkid na Ruganzu. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ko umuntu mu gihe ari gusindira amafaranga ye, abantu baba badakwiriye kumwibazaho.
Indirimbo zo kuramya Imana…
“Ndakwizeye” - The Promise Worship ft Butera Blaise, Nziza Prince
Ni indirimbo nshya yahuriyemo The Promise Worship n’abahanzi barimo Butera Blaise na Nziza Prince. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bagaragaza ko bazahora baririmba izina ry’Imana, ndetse n’ishimwe ryayo. Perezida wa The Promise Worship, Blaise Butera, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bayihimbye bari mu bihe bitoroshye.
Ati “Iyi ndirimbo yaje ubwo twari turi mubihe bitoroshye, ariko ni ubuhamya kuri buri muntu hari ibyo twari turimo bisa nk’aho biturusha amaboko, ariko iyi ndirimbo iza mu rwego rwo kuduhumuriza twibuka ibyo Imana yadukoreye byari bikomeye cyane mu buzima bwa buri umwe bidutera gushima Imana tuvuga ko iyakoze biriya bikomeye ibi ntibyayinanira. Icyo gihe twifashishije ijambo ryanditswe muri Daniel 3:17-18.”
The Promise Worship Rwanda ni ministry y’urubyiruko yibanda ku kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu bihangano by’umwuka hagamijwe gutanga ubutumwa bw’ibyiringiro, ukwizera n’urukundo. Batangiye gukora mu 2020. Ubu ni iri tsinda rigizwe n’abantu 28. Kugeza ubu bamaze gukora indirimbo eshanu harimo ebyiri basubiyemo.
Chryso Ndasingwa yashyize hanze EP
Mu gihe habura iminsi mike Chryso Ndasingwa agakora igitaramo gikomeye cya Pasika yise ‘Easter Experience’, yamaze gusohora EP (Extended Play) ye nshya igizwe n’indirimbo esheshatu. EP ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo esheshatu zirimo ‘Mbega Ukuntu Uri Mwiza’, ‘Great Things’, ‘Ku Musozi Wera’, ‘Ibyo Wakoze’ na ‘Ulikuwepo’.
Ni EP igiye hanze nyuma y’indirimbo yari amaze iminsi asohora nka ‘As I Know More’, ‘Iyo Mana’, ‘Nzakujya Imbere’ yakoranye na Rachel Uwineza n’izindi nyinshi.
Kanda hano wumve indirimbo zigize iyi EP https://www.youtube.com/watch?v=WQk0QUdeRHA&list=PL6_5yILIY_WOzPkIk4R5bl64ZlRLstCmc
“Ibanga” - Eric Kadogo
Byiringiro Eric wamamaye nka Kadogo mu itsinda ry’abaririmbyi rya Healing Worship Team ndetse na Kingdom of God Ministries, yateguje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere nyuma yo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye umwaka ushize. Uyu muhanzi yabikoze nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Ibanga’’ igaruka ku guhumuriza abantu.
“Umwari Mwiza’’ - Marene Ange
Ni indirimbo y’umuhanzikazi Marene Ange. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi aba avuga ko Bikilimariya akwiriye guhora aratwa kuko ariwe wabaye imbarutso yo gucungurwa kwa benshi ubwo yabaga Nyina wa Jambo cyangwa se Nyina wa Yezu. Iyi ndirimbo yanditswe na Uwanyirigira Angelique, amajwi yayo akorwa na Barnabe Pro mu gihe amashusho yakozwe na Musafiri Pro.
Marene afite izindi ndirimbo zirimo “Unkoreho ndakira” , “Yezu Nyirimpuhwe”, “Yezu waranyuze”, “Yezu nzakuririmba” n’izindi zitandukanye.
“Yahweh” - Shema Jules
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shema Jules. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana aririmba ukuntu atazacika intege n’ubwo abandi bahinga bakeza, ariko akarumbya kuko azi ko hari igihe kizagera akagera ku byo yaruhiye biturutse ku Mana. Iyi ndirimbo yakozwe na Genious mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yakozwe na Eluin. Yanditswe na Shema Jules ndetse na Kylie bombi basanzwe baririmba indirimbo ziramya Imana.
“Inkuru Twumvise” - Papi Clever & Dorcas
Ni indirimbo mu gitabo aba baririmbyi basubiyemo. Irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Yesu akiza, bityo bakwiriye kumwiringira no kumwizera akaba ariwe berekezaho amaso.
“Ushimwe” - Elie Bahati
Ni indirimbo nshya ya Elie Bahati uri mu bahanzi bamaze kugenda bagwiza igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba avuga kuvuga ngo ‘urakoze’ ari ijambo ryonyine afite ryo gushima Imana, ariko akaba nta rindi yabona.
“Nyigisha Gusenga’’ - Voice of Angels Family ft. Papi Clever & Israel Pappy
Ni indirimbo nshya y’abaririmbyi bagize itsinda rya Voice of Angels Family ft. Papi Clever na Israel Pappy. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba basaba Imana kubigisha gusenga no kumenya gukwetura kugira ngo babashe gusaba imbaraga.
“Yesu Ndaguhimbaza” - Amani Stephane & Incense of Praise Ft Alexis Nkomezi
Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi barimo Amani Stephane, Incense of Praise na Alexis Nkomezi. Iyi ndirimbo aba bahanzi bayisubiyemo kuko yamamaye cyane mu myaka yashize mu bihe byo kuramya Imana, mu materaniro atandukanye.
“Umucunguzi” - Ngabo
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Ngabo uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba urukundo rw’Imana ruhebuje, akavuga ko yamubereye inshuti ya bugufi azajya abitsaho amabanga ye.
“Mu gitondo” - Nzungu Pianist
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Nzungu uri mu bagezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nzungu asanzwe ari umucuranzi wa Piano wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku bw’ubuhanga bwe mu gucura umudiho w’igisirimba akoresheje Piano. Kuri ubu, uyu muramyi afite Album nshya, iriho indirimbo yakoranye n’abaramyi b’amazina akomeye barimo Israel Mbonyi n’abandi.
“Uburuhukiro” - Ben Igiraneza, Wilson Imanishimwe na Peace Marara}]
Ni indirimbo y’abahanzi Ben Igiraneza, Wilson Imanishimwe na Peace Marara. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko byari bikwiriye ko Imana yitangira abantu, kugira ibyaha byabo bigire igitambo kitagombera uzabanza gutanga icy’ibyaha bye.
“Mwami Mana” - Elayono Worship
Elayono Worship imaze kumenyekana mu bihangano bitandukanye bifasha abantu kwegerana n’Imana, yashyize hanze indirimbo igaragaza ko Imana ariyo ikwiriye kuba umugabane wa buri wese, ariko mu kuririmba babanza kwitangaho ingero.
“Komeza Usenge” - David Niyokwizerwa
Ni indirimbo nshya ya David Niyokwizerwa. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba abwira abantu gusenga Imana mu bihe byiza n’ibibi, kuko itajya ihana abayizigiye ahubwo isubiza amasengesho.
"Humura" - Shimwa Akaliza Gaella
Shimwa Akaliza Gaella umwana muto uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yitwa Humura.
Christian Abayisenga umuyobozi wa Holy Room Group ifasha uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu bababaye ababwira ko Imana ibakunda kandi ejo ari heza.
Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube ya Shimwa Akaliza Gaella ndetse no ku zindi mbuga zose zicururizwaho umuziki.
Indirimbo zo hanze…
“Azizam”- Ed Sheeran
“4 Kampe II” - Joé Dwèt Filé & Burna Boy
“Finally” - Harmonize Feat. Miri Ben-Ari
“Rebel Music” - Black Sherif
“My Darling” - Chella
“Mayanga” - Fally Ipupa
“Nesa Nesa” - Rayvanny Ft Diamond Platnumz & Khalil Harrison
“Your Love” - Moses Bliss X Chandler Moore
“Free of Charge” - Joeboy X Olamide
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!