IGIHE

Christopher ari muri Amerika mu mishinga irimo uwo kurangiza album ye

0 11-11-2024 - saa 17:11, Nsengiyumva Emmy

Christopher uri mu bahanzi bamaze igihe bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda zirimo iyo kurangiza imwe mu mishinga y’indirimbo ziri kuri album ye nshya yigutegura gusohora.

IGIHE yamenye amakuru ko uyu muhanzi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda ze bwite ndetse no kurangiza imwe mu mishinga y’indirimbo ziri kuri album ye nshya yitegura gusohora.

Uyu muhanzi byitezwe ko agomba kumara ukwezi kurenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje gukora kuri album ye nshya amaze igihe akoraho.

Iyi album Christopher akomeje gukoraho yatangiye gutangaza ko yitegura kuyisohora mu 2023, bisobanuye ko umwaka urenga umaze kwirenga abakunzi be bayitegereje.

Ubwo yasohoraga indirimbo ye Vole, Christopher ari guhangana no kurangiza imirimo yo kuyikoraho akabona kuyisohora.

Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye hanze mu 2017.

‘Vole’ yagiye hanze mu mezi atandatu ashinze yakurikiraga izindi ndirimbo Christopher aherutse gushyira hanze zirimo Mi casa, Nibido, Hashtag na Pasadena.

Muneza Christophe uzwi nka Christopher yerekeje muri Amerika nyuma y’umwaka avuyeyo kuko muri Kanama 2023 yari yagiye gukorerayo ibitaramo byabereye mu mijyi nka Portland, Louisville, Phoenix.

Christopher ari kubarizwa muri Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza