IGIHE

Chris Eazy yishimiwe bikomeye ku Gisimenti (Amafoto)

0 23-06-2022 - saa 12:01, Nsengiyumva Emmy

Chris Eazy yahaye isezerano abakunzi b’umuziki we, abizeza ko agiye kurushaho gukora cyane. Yabigarutseho mu gitaramo gishamikiye ku nama ya CHOGM cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Ni igitaramo cya gatatu mu byiswe Kigali People’s Festival. Umuhanzi wari utahiwe ni Chris Eazy wagombaga gususurutsa abakunzi b’umuziki bakunze gutaramia mu Gisimenti ari benshi.

Uyu musore uri mu bagezweho muri iyi minsi, akunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Inana’ nubwo hari n’izindi yabanje gukora zakunzwe gusa bitari ku rwego rw’iyi aherutse gusohora.

Ku rubyiniro, Chris Eazy yaririmbye indirimbo zirimo Fasta, Amashu, Amashimwe yakoranye na Fireman na Inana.

Nyuma yo gutaramira no gushyushya imbaga y’abantu bari bakoraniye ku Gisimenti, Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yibukije uyu muhanzi ko adakwiye gupfusha ubusa urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo, anamusaba kubitangamo isezerano rye.

Chris Eazy ni we wari utahiwe gususurutsa abataramira mu Gisimenti muri ibi bihe bya CHOGM
Nubwo nta ndirimbo nyinshi aragira, nke ze abantu bamweretse ko bazikunze
Chris Eazy yatanze isezerano ryo kutazatenguha abafana ku bw'urukundo bamweretse
Umwe mu babyinnyi bataramanye na Chris Eazy
Urukundo rw'abafana rwatumye ava ku rubyiniro atabishaka nubwo indirimbo ze zari zarangiye
Chris Eazy yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ashimishe abakunzi be
Abafana bati "Turagushyigikiye"
Chris Eazy nawe ati "Sinzabatenguha!"
Chris Eazy yanyuze abataramiye mu Gisimenti
Nk'ibisanzwe mu Gisimenti hari hakubise huzuye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza