IGIHE

DJ Brianne, Symphony Band na Bwiza banyuze imbaga y’abari buzuye ku Gisimenti (Amafoto)

0 22-06-2022 - saa 09:50, Nsengiyumva Emmy

Kuwa 21 Kamena 2022, umunsi wa kabiri w’ibitaramo bya ‘Kigali People’s Festival’ byo gutaramira abatuye Umujyi wa Kigali n’abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM, Selekta Copain, DJ Brianne, Symphony Band na Bwiza ni bo bari batahiwe gususurutsa imbaga iri kugorobereza ku Gisimenti.

Ni Igisimenti cyari cyakubise kiruzura cyane ko yaba abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abashyitsi bitabiriye CHOGM batuye hafi y’i Remera ari ho bafata nk’agace ko kwidagaduriramo.

Igitaramo cyo kuri uyu wa Kabiri cyari kiyobowe na MC Buryohe, cyatangiye ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ubwo Selekta Copain yari ageze ku rubyiniro atangira kuvanga imiziki inyuranye ari nako asusurutsa abantu bake bari batangiye kugera ku Gisimenti.

Uko iminota yicumaga niko abantu buzuraga imihanda ya Gisimenti ku buryo saa Moya n’igice z’umugoroba hari hamaze gukubita huzuye.

Nyuma ya Selekta Copain hakurikiyeho itsinda rya Symphony ryafashe hafi isaha yose risusurutsa abakunzi b’umuziki wabo n’indi mbaga y’abari bateraniye ku Gisimenti.

Iri tsinda rizwiho gucuranga mu buryo bwa Live ryanyuzagamo rikanaririmba indirimbo zaryo ziri mu zigezweho muri iyi minsi.

Nyuma ya Symphony Band, DJ Brianne yahawe umwanya wo gushyushya abantu no kubateguza Bwiza wari watumiwe nk’umuhanzi w’umunsi.

Nyuma y’iminota hafi 30 DJ Brianne ari gushyushya abantu, hahise hahamagarwa Bwiza ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi wari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi, bamaze byibuza iminota 45 bataramira abantu bari bateraniye ku Gisimenti, aho Bwiza yaririmbye hafi indirimbo ze zose.

Nyuma y’uko avuye ku rubyiniro DJ Brianne yasubiranye umwanya wo gushyushya abantu no kubafasha gusoza igitaramo bishimye.

Uyu mukobwa uri mu bagezweho muri iyi minsi ntabwo yigeze atenguha abakunzi kuko yabacurangiye imiziki yabahozaga hejuru buri kanya.

Ibi bitaramo biri gutegurwa na Sosiyete ya Sensitive ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali, Visit Rwanda ndetse n’abaterankunga batandukanye barimo BRALIRWA, MTN Rwanda, KIKAC Music, Forzza Rwanda, Inyange Industry AHF Rwanda n’abandi.

Mbere y'igitaramo ku Gisimenti haba hateguwe
Urubyiniro ni uku ruba ruteguye
Abashinzwe umutekano baba bacunga ko ntacyangirika
Benshi bumva Igisimenti nk'agace k'utubari gusa ariko siko biri, n'ibindi wabihasanga. Sandy's ni hamwe mu hakunda gusohokera abadashaka ibisindisha
Yazanye imyenda ku Gisimenti igurwa kurusha amasuka
Mu marembo y'akabari ahatera ameza yo gucururizaho imbuto na jus
Ba mucoma bo ku Gisimenti baba babukereye
Gushyushya abantu ntibiba byoroshye, imbaraga z'ijwi n'umubiri biba bikenewe
MC Buryohe niwe wayoboye igitaramo cyo ku Gisimenti
Abantu batangiye kwitabira hakiri kare
Yaba mu ndirimbo zabo n'iz'abandi bigana, Symphony Band banyuze abitabiriye igitaramo bakoreye ku Gisimenti
Mu muziki wa Live, Symphony Band yasusurukije abakunzi be
Abafana bari bakubise buzuye mu mihanda ya Gisimenti
DJ Brianne akigera ku rubyiniro
DJ Brianne yishimiwe bikomeye
Bwiza imbere y'abafana be
Imbyino za Bwiza n'ababyinnyi be zasusurukije abari basohokeye ku Gisimenti
Bwiza n'itsinda rimubyinira bashimishije abakunzi b'umuziki we
Bwiza nawe aririmbira abakunzi be anababyinira
Bwiza yahavuye yemeje abakunzi b'umuziki ko ari umwe mu bahanzi bashya ariko bafite impano
Ni uku Bwiza yaserutse ku rubyiniro
Abajura, itsinda ribyina bigezweho ryari mu bitabiriye igitaramo cyo mu Gisimenti
Abafana batashye badashize ipfa
P Fla arataramira mu Biryogo
Chris Eazy arasusurutsa abo mu Gisimenti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza