IGIHE

Cassie uzashinja Diddy mu rukiko, aritegura kwibaruka

0 9-05-2025 - saa 10:11, Kangabe Nadia

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Cassie Ventura, aritegura kwibaruka umwana wa gatatu, mu gihe yitegura kuzashinja mu rukiko Sean Combs uzwi nka Diddy bigeze kukanyuzaho mu rukundo.

Ventura witegura kwibaruka umwana wa gatatu hamwe n’umugabo we Alex Fine, yagaragaye mu Mujyi wa New York ku wa 7 Gicurasi 2025, aho bivugwa ko yagiye mu rubanza rwa Diddy ndetse akaba ari mu bazatanga ubuhamya bushinja.

Ventura azatanga ubuhamya bwe muri uru rubanza ku wa 12 Gicurasi 2025, aho byitezwe ko ashobora kuvuga byinshi kuri Diddy kuko babanye igihe kinini kigera ku myaka 11, bikavugwa ko yaba amubikiye amabanga menshi.

Bwa mbere Cassie yajyanye mu nkiko Diddy mu mpera z’umwaka wa 2023, aho yamushinjaga ko yamusambanyaga ku gahato, kumunywesha ibiyobyabwenge no kuba yarajyaga amukubita.

Ntibyatinze Diddy yahise amwishyura miliyoni 30$ asaba ko iki kirego cyasubikwa, Cassie yemera amafaranga.

Icyakoze nubwo Diddy yari yabanje kuvuga ko ibyo Cassie amushinja ari ibinyoma, yaje gutamazwa na CNN ubwo yashyiraga hanze amashusho agaragaza uyu muraperi ari gukubira Ventura.

Aya mashusho yafashwe mu 2016, muri hoteli bari bacumbitsemo i New York.
Abunganira Diddy basabye urukiko ko aya mashusho atakwifashishwa mu rubanza, bavuga ko CNN yayahinduye.

Cassie Ventura aritegura kwibaruka
Diddy na Cassie bakundanye igihe kirekire
Amashusho agaragaza Cassie akubitwa na Diddy ni amwe mu yavuzwe cyane ubwo yajyaga hanze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza