Kevin Kade na Nel Ngabo biyongereye ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, bigiye kuzenguruka intara zose z’igihugu, biba ubwa mbere Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music azaba aririmbye muri ibyo bitaramo ngarukamwaka.
Uyu muhanzi yabaye uwa gatatu watangajwe ku mbuga nkoranyambaga za EAP Rwanda itegura ibi bitaramo, ndetse na MTN Rwanda isanzwe ariyo muterankunga mukuru w’ibi bitaramo.
Mu kiganiro na IGIHE Nel Ngabo yavuze ko ari ikintu gikomeye kuri we, kuba agiye kuririmba mu ntara zose z’igihugu binyuze muri ibi bitaramo. Ati “Icyo navuga ni uko ari ikintu cyiza cyane kuri njye, kuko bizamfasha kongera uburambe n’ubumenyi mu mwuga wanjye rwose.”
Nel Ngabo yatangajwe nyuma ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza, baherukaga gutangazwa nk’abazaririmba muri ibi bitaramo.
Ni mu gihe umuhanzi wa kane watangajwe ku rutonde rw’abazaririmba muri ibi bitaramo ari Kevin Kade.
Kugeza ubu ntabwo ibijyanye n’amatariki n’aho ibi bitaramo bizanyura haratangazwa.
Ibi bitaramo bitegurwa na East African Promoters[EAP] ku bufatanye na MTN Rwanda, cyane ko ariyo mutenkunga mukuru.
Reba ‘Best Friend’, indirimbo Nel Ngabo aheruka gushyira hanze
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!