IGIHE

Bushali na Slum Drip bazwi mu njyana ya Kinyatrap batawe muri yombi

23 18-10-2019 - saa 11:20, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.

We na mugenzi we Slum Drip hamwe n’abandi bakobwa babiri batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo aba basore batawe muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bikekwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Nsabimana Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda aho bafatiwe, yabwiye IGIHE ko uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri aba basangiraga ibiyobyabwenge.

Yagize ati ”Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza mbere y’uko bashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu nkiko.

Nkuko amakuru agera ku IGIHE abihamya, ngo bafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.

Bushali ni umwe baraperi bari bari kwitwara neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013.

Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip.

Bushali na Slum Drip baririmbana Kinyatrap batawe muri yombi bari kumwe n'inkumi ebyiri
Udupfunyika tubiri tw'urumogi bivugwa ko bafatanywe ndetse n'igicupa bitaramenyakana icyari kikirimo

Reba ikiganiro Bushali aherutse kugirana na IGIHE

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Future alone 2019-10-19 13:51:20

Bushari ntarirarenga kbx brother

2
bimawuwa 2019-10-18 18:24:46

ubundi kubahan neza nuko umuhanzi uzajya afatirwa mu bikorwa bibi nkibi nuko nindirimbo zabo zajya zikumirwa mu ma radio kuko aba atakiri inyangamugayo umuhanzi gihihe cyose aba ari intangarugero kurubyiruko nne rero iyo agaragaye nabi byatuma bamwe mu rubyiruko bamukurikira mu bibi ye akora,ntabwo aba akiri inyangamugayo ban video ze kunyura kuri tv nindirimbo kuri radio

3
Breezy k✌️ 2019-10-18 18:14:01

Niggizo ntagashen kadaciko gengo!!!
Turikumwe namwe men that’s fickin snitch
Don’t worry ma brother everything gonna be light 👀👊🤘

4
Dd 2019-10-18 17:36:06

@Christian: ni imwe mu ngaruka y ubushomeri mu rubyiruko!

5
kimono 2019-10-18 16:53:51

bushido is the king no matter what happens he will face it and comeback on the bigstage all the best bushido na gatonyanga ............
but say No to drugs Gs

6
gakoco 2019-10-18 14:31:13

ese ni muebue?

7
Ndayisaba elias 2019-10-18 14:25:41

Rwose aba bavandimwe bahanwe kuko ibiyobyabwe nibyo biri kwica urubyiruko muri iyi minsi bibere abandi urugero murakoze?

8
Aye 2019-10-18 13:07:37

Oya rwose wenda ntitwabuza ko babahana arko babagabanyiriz kuko burundu nimbi gus nabo bige isomo

9
palin 2019-10-18 12:18:33

birababaje ariko amategeko agomba gukurikizwa😢😢😢😢

10
Badblood 2019-10-18 11:04:56

iyo nigga yabahaye ghetto niyo yabateje Rivani man naho ubundi weed ntawe utazirya ahubwo legalize it!!!!!!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza