IGIHE

Umugore wa Perezida Nkurunziza yasohoye indirimbo

8 24-10-2019 - saa 12:07, Nsengiyumva Emmy

Denise Nkurunziza, umugore wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi, yasohoye indirimbo yamagana ihohotera rikorerwa abagore.

Ubusanzwe umugore wa Petero Nkurunziza asanzwe ari umuririmbyi muri korari y’urusengero ateraniraniramo.

Yari atarakora indi ndirimbo iyo ariyo yose ari wenyine. Muyo yashyize hanze, Denise Nkurunziza yumvikanishamo ubutumwa bwo gukangurira imiryango kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Denise Nkurunziza yibanze ku butumwa bukangurira abagabo kureka guhohotera abagore babo babahora ko batabyara.

Muri iyi ndirimbo avuga ko igikwiye ari ukwipimisha hagati y’umugore n’umugabo kugira ngo bamenye ufite ikibazo aho kubiryoza umugore gusa.

Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza Madamu Denise yunga abashakanye baba bapfa kuba bamaranye imyaka itatu batarabyara.

Muri iyi nkuru yatangiranye n’iyi ndirimbo umugore aha ikaze umugabo we mu rugo no ku meza, undi akamwakiriza intonganya no kumukubita avuga ko ari uwo kurya gusa.

Denise Nkurunziza wahise ahahinguka agaragara abaganiriza akabibutsa ko kugira ngo bamenye uteza iki kibazo byabasaba kujya kwa muganga bakisuzumisha cyane ko n’umugabo yaba nyirabayazana wo kutabyara.

Iyi ndirimbo ya Madamu Denise yibutsa abagore ko bataremewe kwitwa ababyeyi gusa kuko hari ibindi bashoboye birenze kwitwa ababyeyi.

Denise Bucumi Nkurunziza yavutse tariki 1 Ukuboza mu 1969, akaba umugore wa Perezida Nkurunziza babyaranye abana batanu.

Denise Nkurunziza yavukiye mu muryango w’abakiristo ndetse ubu nawe ni Pasiteri mu itorero Eglise du Rocher.

Reba indirimbo y’umugore wa Perezida Nkurunziza igaruka ku ihohoterwa rikorwa abagore

Denise Nkurunziza umugore wa Perezida w'u Burundi asanzwe ari umupasiteri
Denise Nkurunziza mu ndirimbo ye nshya yamagana ihohoterwa rikorerwa abagore
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kiki 2019-10-25 04:57:30

kuki ataririmba ubugome bwumugabo we wumwicanyi

2
KIKI 2019-10-25 04:55:36

Kuki ataririmba ubugome bwumugabo wumwicanyi

3
Niyongabo 2019-10-25 02:46:07

ka bisa denise arashoboye nayu bundi nkurunziza nta bwe njye

4
Aime 2019-10-24 18:56:37

Cyakoze ibibera muri iki gihugu nikinamico

5
ndaseka 2019-10-24 08:40:55

nta kindi bashobora n’umugabo akina umupira

6
kariza 2019-10-24 07:29:38

umugabo we kwariwe wambere uhohotera abagore jye nituye nkurunziza ayibyine nabonye aribyo azi.

7
Salus 2019-10-24 07:19:40

Denise, arashoboye,
Courage, courage.

8
Mukristo 2019-10-24 05:33:08

Kubyara ni umugisha utangwa ni Uwiteka Imana; twawumusaba, atawuduha tukamusaba kubyakira tunezerewe; ntitwakwirirwa tujya kwa muganga. Ni we wenyine uzi ibyatugirira umumaro n’ibidukwiriye.

Kwamamaza