IGIHE

Buravan yasohoye indirimbo yakoze agendeye ku rukundo rw’abarimo Se na nyina bamaranye imyaka irenga 40

0 23-10-2019 - saa 12:55, Uwiduhaye Theos

Burabyo Dushime Yvan umaze kwamamara nka Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Inkuru’ ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo rutajegajega yakuye ku bantu bakundana byimazeyo barimo se na nyina bamaranye imyaka irenga 40.

Iyi ndirimbo imara iminota ine n’amasegonda 14, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Mu gitero cya mbere Buravan aravuga ati “Byaje ari ubucuti busanzwe sinumvaga ko byagera kure gusa nibyo nifuzaga. Mu by’ukuri yari nk’ikirere cy’ijoro cyuje umucyo, sinamenyaga icyo antekerezaho ngo nkihereho, ariko nabonaga ansekera bikanzonga kurushaho. Sinkamenye ko anyikundira, nkibikivuga ntibyatinze gucamo.”

Mu nyikirizo aba agaragaza ko uyu mukobwa atazajya kure ye ahubwo bazakundana kugeza mu masaziro yabo.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko ajya guhimba iyi ndirimbo yayihimbye akurikije urukundo rw’abantu barambanye kandi bakaba bagikundana byimazeyo, atanga n’urugero rurimo se na nyina bamaze imyaka irenga 40 bakundana.

Ati “Urukundo niyo ngingo nyamukuru iri mu ndirimbo. Kuyihimba byo nagiye nganira n’abantu babanye mu rukundo bakuze mpereye ku muryango wanjye, papa na mama. Numva inkuru yabo, ngenda numva ba marume numva nifuza ikintu nk’icyo ariko kuko ntarakibona kandi nkumva muri njye ntekereza kukiririmba ariko mbikora nk’icyifuzo mfite kuko nanjye nifuza ko inkuru yanjye yazaba nk’iyabo.”

Buravan ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko aherutse kuzamura ibendera ry’igihugu ubwo yegukanaga igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018, mu Ugushyingo umwaka ushize.

Mu bakiri bato mu muziki w’u Rwanda ari mu bafite igikundiro kandi amaze kugera kuri byinshi mu gihe cy’imyaka ine mu muziki.

Aririmba indirimbo zizamura ibyiyumviro by’abakundana, zituma yigarurira benshi biganjemo igitsinagore ndetse n’abakunda kumva imitoma no kuyitura abo bakunda.

Umwaka ushize yamuritse album ye ya mbere yise ‘The Lovelab’. Ndetse yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Feel It’.

Ubu ari kwitegura igitaramo gikomeye, gitenyijwe kuba ku wa 7 Ukuboza 2019, gusa aho kizabera ntabwo haratangazwa.

Yvan Buravan washyize hanze indirimbo nshya
Yvan Buravan yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza