Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe akaba n’umwe mu bakunzwe n’abatari bake, yakebuye bagenzi be bagabanyije umuvuduko mu mikorere bitwaje icyorezo cya Covid-19, anakomoza ku guhangana kwe na The Ben gukomeje kuvugwa mu bakurikiranira hafi imyidagaduro.
Uyu muhanzi ntiyigeze akangwa n’icyorezo cya Covid-19 kuko yakomeje gukora cyane, bikaba no mu bituma mu gihe abandi bahanze amaso iherezo ry’iki cyorezo, we ahagaze bwuma.
Yagize ati ”Nta mpamvu n’imwe umuhanzi afite yo kudakora indirimbo, uretse kuba yaracitse intege cyangwa yaritakarije icyizere. Covid-19 ni ikibazo ku bantu bose, uko abantu bize kubaho ni nako umuhanzi akwiye kwiga kubaho.”
Uyu musore yavuze ko ahagaritse gukora indirimbo kubera Covid-19, yaba yirengagije uko yatangiye umiziki.
Ati “Nakoze indirimbo ya mbere nta bushobozi mfite, nta muntu unzi, nta n’ushaka kumenya. None ubu maze kuryaho nkumva uko biryoshye, ukambwira ngo nta bushobozi buhari sinakora umuziki? Uko nakoze iya mbere ni nako nakora ubu ngubu.”
Habaye hari intebe imwe nahaguruka The Ben akicara!
Bruce Melodie yagaragaje guca bugufi ubwo yari abajijwe ku byo kuba ahanganye na The Ben. Yavuze ko nta guhangana bashobora kugirana, kuko The Ben ari umuhanzi mukuru kuri we, ndetse ari umwe mu bo yinjiye mu muziki areberaho.
Ati ”Ntabwo twahangana kuko ntitungana mu muziki, by’umwihariko njye sinjya mpangana. The Ben ni umuhanzi mwiza kandi ukora akazi ke uko bikwiye, ntabwo duhanganye rwose. Ikindi mukwiye kumenya, umuziki si umupira w’amaguru ngo havemo umwe hajyemo undi, birashoboka ko bose bagiramo rimwe.”
Bruce Melodie yongeyeho ko The Ben ari umuhanzi mukuru cyane, ku buryo atumva aho abantu bahera babahanganisha.
Ati “Natangiye umuziki ari muri Amerika. Uziko mutagira isoni? Ni nko kungereranya na King James. Habaye hari intebe imwe nahaguruka bakicara. N’utuntu nigiye mu muziki ni abo natwigiyeho, The Ben, Meddy na King James.”
“Hari abahanzi bakoze rwose ku buryo hari ibintu nagiye mbigiraho, ku buryo iyo umuntu agerageje kungereranya nabo mba numva harimo gukabya.”
Ikiganiro na Bruce Melodie
Indirimbo nshya Bruce Melodie aherutse gusohora
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!