Umunyarwenya w’Umunyamerika William Henry Cosby Jr wamenyekanye nka Bill Cosby, yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Urukiko rwahamije uyu mugabo iki cyaha nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na Judy Huth watangaje ko yamuhohoteye ubwo bari mu nyubako ya Playboy Mansion i Los Angeles mu 1975.
Judy Huth mu rukiko yerekanye ibimenyetso birimo n’amafoto ye na Cosby muri iyi nyubako ari na byo urukiko rwashingiyeho ruhamya uyu mugabo icyaha.
Cosby w’imyaka 84, uyu mugore wa 64 yatangaje ko yamusambanyije ubwo yari afite imyaka 16. Urukiko nyuma yo kumuhamya iki cyaha rwatangaje ko Bill Cosby agomba kwishyura 500.000 $, ni ukuvuga asaga miliyoni 510 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu 2021, Urukiko rw’Ikirenga rwa Pennsylvanie rwagize umwere Bill Cosby ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina Andrea Constand amuhaye ibiyobyabwenge. Yarekuwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu gihome.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!