IGIHE

BET Awards: Kendrick Lamar ayoboye abahataniye ibihembo, Ayra Starr yigaranzura Abanyafurika

0 9-05-2025 - saa 09:25, Uwiduhaye Theos

Kendrick Lamar ayoboye urutonde rw’abahatanira ibihembo bya BET Awards 2025, aho ari mu byiciro 10 mu gihe Ayra Starr wo muri Nigeria ariwe ukomoka ku mugabane wa Afurika uhatanye mu byiciro byinshi.

Mu byiciro Kendrick ahatanyemo harimo ibyiciro bikomeye birimo nka "Album of the Year" abikesheje iyo yise "GNX". Hari n’ibyo ahatanyemo kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka "Not Like Us" na "Luther" yakoranye na SZA.

Abandi bahanzi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Doechii, Drake, Future na GloRilla. Buri wese ahatanye muri bitandatu.

Metro Boomin ahatanye mu byiciro bitanu, naho SZA na The Weeknd bahatanye muri bine buri umwe.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 09 Kamena 2025, mu birori bizabera muri Peacock Theater i Los Angeles, bizayoborwa n’umunyarwenya Kevin Hart, wagarutse kubiyobora ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubikora mu 2011.

Mu byiciro bikomeye by’ibi bihembo harimo icya "Album of the Year" aho abahanzi nka Chris Brown, Beyoncé, GloRilla, The Weeknd na Future na Metro Boomin bahataniye iki gihembo hamwe na Kendrick Lamar.

Hari kandi ibyiciro nka "Best Collaboration", "Best Male/Female Hip Hop Artist", "Best New Artist", "Best Movie", "Best Actor/Actress" n’ibyiciro bijyanye na siporo nka "Sportsman/Sportswoman of the Year".

Abahanzi bo muri Afurika bahatanye mu bihembo bya BET Awards 2025, barangajwe imbere na Ayra Starr wo muri Nigeria uhatanye mu byiciro bitatu.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ahatanye mu byiciro birimo icya ‘Best New Artist’, ‘Best International Act’ na ‘BET Her Award’. Abandi bahanzi barimo Rema wo muri Nigeria ahatanye mu byiciro bibiri birimo icya ‘Best International Act’ na ‘Viewer’s Choice Award’.

Abandi barimo Tyla, Burna Boy, Tems, Asake, Seyi Vibez, Lojay, Uncle Waffles, Black Sherif, Shallipopi, Abigail Chams, Dlala Thukzin, Maglera Doe Boy na TxC bose bahatanye muri kimwe.

Uretse Abigail Chams wo muri Tanzania, nta wundi muhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ugaragara ku rutonde rw’abahatanye mu bihembo bya BET Awards 2025.

Uyu mwaka Ayra Starr ni we uhatanye mu byiciro byinshi mu bahanzi bakomoka muri Afurika
Kendrick Lamar akomeje kwerekana ko ari umuraperi w'intarumikwa
Uretse Abigail Chams wo muri Tanzania, nta wundi muhanzi wo muri Afurika y'Iburasirazuba ugaragara ku rutonde rw'abahatanye mu bihembo bya BET Awards uyu mwaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza