Bella Kombo na Zoravo bari mu baramyi b’amazina akomeye muri Tanzania bataramiye muri BK Arena, mu giterane cyateguwe n’Itorero ‘Grace room ministries’ rya Pastor Julienne Kabanda, gihabwa umwihariko w’uko abacyitabira bagomba kuba bambaye umweru.
Aba bahanzi kimwe n’Abanyarwanda barimo Bishop Aime Uwimana, Chryso Ndasingwa, Bosco Nshuti n’abandi bataramiye abitabiriye iki giterane cy’amasengesho y’iminsi ibiri.
Ni igiterane cyo gushima Imana, cyatangiye ku wa 4 Mata 2025 bikaba byitezwe ko kirangira kuri uyu wa 5 Mata 2025.
Uretse gutaramirwa n’abahanzi bafite amazina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abitabiriye iki giterane bahawe inyigisho zitandukanye ndetse abafite amashimwe bahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bwabo.
Kwinjira muri iki giterane nta kindi byasabaga uretse guseruka mu mwenda w’umweru, ubundi ukazinduka kuko imyanya yageze aho igashira.
Ku munsi wa nyuma w’iki giterane hari n’abahazindukiye cyane ko Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo ab’inkwakuzi bari bamaze gufata imyanya.
Zoravo ukunze gutaramira mu Rwanda aho atumirwa kenshi n’amatorero anyuranye, ni umwe mu baramyi bazwi muri Tanzania.
Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ’Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ’Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo barikumwe muri iki giterane.
Uyu mugore ufatwa nk’umwe mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania akunze gutumirwa mu biterane bya Grace room ministries.
Umunsi wa mbere w'iki giterane abantu bari babukereye
Igiterane cyabereye muri BK Arena
Mu myenda y'umweru, abitabiriye igiterane cyateguwe na Grace room ministries binjira muri BK Arena
Buri wese yari yakoze ku mwenda we w'umweru
N'abakiri bato bari bakereye iki giterane
Buri wese yashinguraga intambwe kugira ngo hatagira ikimucika
Abashinzwe kuyobora abantu bari bashyizwe mu nguni zose za BK Arena
Abenshi bari bakoresheje ibyapa byanditseho akabari ku mutima
Uyu mubyeyi yitabiriye iki giterane yizeye Umwami Yesu
Bishop Aime Uwimana ni umwe mu bataramiye muri iki giterane
Uyu we yitwaje icyapa cyanditseho ishimwe afite ku byo Yesu yamukoreye
Abitabiriye iki giterane bafashijwe
Imana yaratwibutse, ishimwe ry'umwe mu bitabiriye iki giterane
Rene Patrick ni umwe mu bitabiriye iki giterane
Mbere yo kubwiriza ijambo ry'Imana, Pastor Julienne Kabanda yabanje gusenga
Bella Kombo muri BK Arena mu giterane cyo gushima Imana cyateguwe na Grace room ministries
Zoravo uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania yongeye gutaramira muri BK Arena
Amashimwe ku Mana!
Buri wese aganira n'Imana mu buryo bwe
BK Arena yari yakubise yuzuye abambaye umweru
Umunsi wa kabiri w'iki giterane wasabye ko bamwe bazinduka iya rubika
Pastor Julienne Kabanda uyobora itorero 'Grace room ministries' yatanze inyigisho z'umunsi
Saa kumi n'imwe za mu gitondo aba mbere bari bamaze kwinjira muri BK Arena
Mu gitondo cya kare bazindukiye muri BK Arena
Buri wese n'ishimwe afite ku mutima
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!