Nyuma yo kuzamura impano nyinshi mu bijyanye no gusetsa, abategura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ biyemeje guha rugari no gufasha abahanzi ba muzika bakizamuka, kugira ngo bagire amahirwe yo kwigaragaza.
Ibi bitaramo byamaze guhuzwa na muzika aho ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwabwiye IGIHE ko bwahisemo kujya butumira umuhanzi ufite izina rikomeye ndetse n’ukizamuka kugira ngo agire amahirwe yo kwiyerekana.
Fally Merci utegura Gen-Z Comedy yagize ati "Mu by’ukuri twatangiranye gahunda yo gufasha abanyempano mu gutera urwenya, ariko ubu twamaze kwagura duhuza urwenya na muzika ari nayo mpamvu ntekereza ko dushobora gukora ku buryo dufasha n’abanyamuziki, by’umwihariko abahanzi bakizamuka."
Igitaramo gitahiwe cya ‘Gen-Z Comedy’ cyatumiwemo Bull Dogg, cyanatumiwemo umusore witwa Olimah uri mu bafite impano ikomeye mu muziki by’umwihariko akaba afite indirimbo yise ‘Aah’ iri mu zimaze igihe zigezweho.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 12 Kamena 2025, kizaba kirimo abanyarwenya nka Pirate, Kadudu, Inkirigito Clement, Dudu, Muhinde na Umushumba n’ubundi bubakiye izina muri Gen-Z Comedy.
Mu myaka itatu amaze atangiye umuziki, Olimah amaze gukora indirimbo zirimo ‘Aah’ ari nayo yatumye benshi batangira kumenya iri zina, ‘Underage’, Si nonaha, Manilah n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!