IGIHE

Bahavu yabonye umuvuno mushya wo gucuruzamo filime ze nyuma yo kwinubira YouTube

0 30-01-2023 - saa 22:21, Nsengiyumva Emmy

Bahavu Jeannette uzwi filime ye yise ‘Impanga’ ndetse n’izindi nyinshi yanyuzemo, ahamya ko yasanze umusaruro wa YouTube udahagije, ahitamo gushinga urubuga rwe ‘ABA’ rugiye kumufasha gucuruza filime ze, rukanafasha abandi bakora uyu mwuga.

Mu kiganiro na IGIHE, Bahavu yavuze ko gukora urubuga ’ABA’ rwo gucururizaho filime ze n’izabandi bahuriye mu mwuga, ari igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko umusaruro wa YouTube utakimuhagije.

Ati “Umusaruro wa YouTube ntabwo uhagije kugira ngo umuntu akomeze akore filime nziza, twe gukora izacu biba bihenze. Urebye ikipe dukorana nayo cyangwa abakinnyi tuba dufite, usanga bigoye ko amafaranga dukura hariya yatuma dukomeza gukora.”

Uyu mugore avuga kimwe mu bituma amafaranga aba make ari uko filime baba bashyize kuri YouTube zicuruzwa ku giciro batihitiyemo.

Ati “Kuri Youtube si wowe wigenera umubare w’amafaranga ugurisha filime yawe, yewe na duke ubonye bayakugezaho bakuyeho ijanisha ryabo bityo umubare w’ayo wakira ukaba muto bitajyanye n’imirimo uba wakoze.”

Uretse filime ze ateganya gucururiza ku rubuga rushya yashinze ‘ABA’, Bahavu yavuze ko kandi hazajya hatambuka album z’abahanzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kugeza ubu Bahavu avuga ko filime agiye guheraho atambutsa ku rubuga rwa ‘ABA’ ari Impanga Series kimwe n’izindi yaba ize cyangwa iz’abandi bazifuza kubyaza umusaruro ukwiye imirimo yabo.

Filime zitandukanye za Bahavu Jeannette zigiye kujya zitambuka ku rubuga rwa 'ABA'
Nubwo ari mu bagiraga abantu benshi bareba filime ze kuri Youtube, Bahavu avuga ko umusaruro wayo utamunyuze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza