IGIHE

Bahati Grace mu munyenga w’urukundo n’umusore yasimbuje K8 Kavuyo

9 12-01-2019 - saa 08:14, Uwiduhaye Theos

Nta gihe kinini gishize abakurikira Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2009, bamenye ko yasubiye mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo banabyaranye.

Uyu musore witwa Pacy wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, ubusanzwe aba muri Canada ariko ajya asura uwo yihebeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho akorera ibijyanye n’ubuvuzi.

Urukundo rw’aba bombi Bahati niwe watangiye kurusakaza mu Ukwakira umwaka ushize, ubwo yashyiraga hanze ifoto afite indabo agaca amarenga y’uko haba hari umusore wazimuhaye witwa Pacy.

Mu ntangiro z’uyu mwaka Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye muri iki gihe maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Bahati yongeye gushimangira urwo akunda Pacy maze ashyira ifoto kuri Instagram bari kumwe ayiherekesha amagambo avuga ko ‘ari umusore utinya Imana’.

Ati “Nishimiye umugabo utinya Imana”. Arangije ashyiraho utumenyetso turimo ako gushima n’akandi k’umutima.

Mu 2012 nibwo Bahati Grace na Kavuyo bibarutse imfura yabo bise Muhire Ethan. Nyuma y’igihe gito bahita batandukana buri wese aca ukwe.

K8 Kavuyo nawe mu 2015 yaje kubyarana n’undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia bari no mu mishanga yo kuzarwubakana, umwana wabo bamwise Zion Iliza Muhire.

Bahati Grace ari mu rukundo n'umusore witwa Pacy
Bahati yabonye umugabo utinya Imana
Bahati yatangiye gusakaza iby'urukundo rwe na Pacy ubwo yamuhaga indabo
Bahati Grace n'umusore yasimbuje K8 Kavuye
Bahati Grace n'umwana we na K8 Kavuyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mu4 2019-01-14 01:08:56

mumuco nyarwanda ntibyemewe rwoc IMANA YO abakora bene ibyo ntibayizi rwoc gusa Imana ibyanga urunuka

2
Iroro 2019-01-13 16:51:51

Njye Bahati ndamwikundira rwose,ubona ko ari umwana w umuco,yaraguye arahaguruka ntiyakwigira icyomanzi yemera icyaha arihana asubira mu murongo none dore Imana aho imugejeje ihemba neza koko.akomeza ishuri yirerera umwana urabonako akana ke rwose gasa neza nukuri ndahamyako uyu muhungu abonye umugore mwiza ,abonye imfura nawe nizereko ariko ameza kuko ku maso ndabona agaragaza umutima mwiza,mukomeze rero Imana ibane namwe.Bahati ndakwibuka secondaire nabonaga uri umwana wicisha bugufi kandi uzi ubwenge ndibuka ko watuyoboye nukuri njye rwose nkuzi nk umukobwa mwiza w umutima.

3
Muda 2019-01-13 07:42:18

Yoooh, mbega byiza! Uwo mugore ni bamusumbakaze nawe yumve umunyenga w’urukundo

4
nima 2019-01-12 16:22:16

Ka nyiraburyohe disi kari karumye

5
OG 2019-01-12 03:41:09

Uyu musore Ko mbona ameze nkunywa imiriro

6
OG 2019-01-12 03:41:09

Uyu musore Ko mbona ameze nkunywa imiriro

7
gatare 2019-01-12 03:11:43

Gukundana ni impano Imana yaduhaye.Ariko "umunyenga" ugamije kwiryamanira gusa,ejo mugatandukana,ntabwo ari urukundo.Ni ukwishimisha gusa.Kandi bibabaza Imana kubera ko itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

8
HAGUMAKUBAHO ROUBEN 2019-01-12 03:00:19

ygo ye fatiraho rero

9
Peace 2019-01-12 02:56:01

Imana izabane nawe mama nakunze ko wahise ufata icyemezo ugashaka Imana kdi nayo ikakwiyereka ko ishoboye izakunezeze kdi wabaye umubyeyi mwiza uyu musore abonye umugore azakurinde icyakubabaza.

Kwamamaza