Nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki bari bitabiriye imikino ya BAL, Ariel Wayz yahishuye ko afite umukunzi wamutwaye umutima, ibijya gusa neza n’ibyo yaririmbye mu gace gato k’indirimbo aherutse guteguza abakunzi be.
Ibi Ariel Wayz yabikomojeho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri BK Arena ahari kubera imikino ya BAL.
Aha Ariel Wayz wari ubajijwe niba afite umukunzi nk’uko yabikomojeho mu nteguza y’indirimbo yasohoye mu minsi ishize, yagize ati “Abasore barekere aho naratwawe!”
Icyakora uyu mukobwa yirinze kugira amakuru y’urukundo rwe agarukaho, yaba umusore bakundana cyangwa igihe bamaranye.
Ku rundi ruhande Ariel Wayz wishimiye kuririmbira muri BK Arena mu mikino ya BAL, ahamya ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakira imikino nk’iyi ndetse bigaha akazi abahanzi.
Ati “Niba badutumira kuririmba mu birori nk’ibi mpuzamahanga bisobanuye ko umuziki wacu umaze kugera ku rwego rwiza, ntekereza ko ari intsinzi kuri twebwe.”
Ariel Wayz yateguje abakunzi be indirimbo nyinshi mu minsi iri imbere, abasaba gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ho bazamenyera amakuru ye.
Uyu mukobwa uri mu bahanga umuziki w’u Rwanda ufite yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo zitandukanye, icyakora iyagarutsweho bikomeye ikaba mu 2021 ubwo byavugwaga ko yakundanaga na Juno Kizigenza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!