IGIHE

Ariel Wayz yasinye muri Universal Music Group

0 12-06-2025 - saa 10:30, Nsengiyumva Emmy

Ariel Wayz yamaze kwinjira mu bahanzi bakorana na Universal Music Group nk’uko byatangajwe n’iyi sosiyete isanzwe izwiho gufasha abahanzi bakomeye ku Isi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2025, nibwo ‘Universal Music Group’ ishami ryayo ryo muri ‘East Africa’ rifite icyicaro muri Kenya, ryatangaje ko ryamaze gusinyisha uyu muhanzikazi.

Nubwo nta byinshi bavuze ku masezerano bagiranye, IGIHE yamenye ko bagiye gukorana mu buryo bwa ‘Management’ ye bakamufasha kuva mu gukora ibihangano, kubimenyekanisha no kubicuruza.

Ni ubwa mbere Ariel Wayz yinjiye muri sosiyete iyo ari yo yose igiye kumufasha cyane ko yari asanzwe akorana n’inshuti ze za hafi.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yinjiye mu muziki mu 2020, icyakora aba ikimenyabose mu 2021 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Away’ yahuriyemo na Juno Kizigenza.

Mu minsi ishize, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to Stay’ iri mu zimaze iminsi zikunzwe mu Rwanda ndetse kuri ubu yashyizwe mu bahanzi bazatarama muri ’MTN Iwacu Muzika Festival’.

Ariel Wayz yasinye muri Universal Music Group
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza