Umunyarwenya Anne Kansiime wo muri Uganda na Mammito wo muri Kenya bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Night, gitegerejwe ku wa 9 Ugushyingo 2024.
Iki gitaramo gitegerejwe kubera muri Kigali Convention Center, uretse Anne Kansiime wo muri Uganda na Mammito wo muri Kenya, cyanatumiwemo abandi banyarwenya bo mu Rwanda nka Herve Kimenyi, Rusine, Babu na Fally Merci uri kubitegura.
Fally Merci uri gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko iki kiganiro gifite umwihariko wo gususurutsa abitabiriye inama ya Youth Connect.
Ati “Ni igitaramo kitari mubyo dusanzwe dutegura cyane ko iki ari icyo gususurutsa abitabiriye inama ya Youth Connekt imaze iminsi iri kubera i Kigali.”
Umunyarwenya Anne Kansiime aheruka i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Seka Live cyabaye ku wa 24 Nzeri 2023 muri Camp Kigali.
Mammito ubusanzwe witwa Eunice Wanjiru Njoki yavutse mu 1993 yatangiye umwuga wo gusetsa kuva mu 2015 .
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!