Irushanwa rya ‘Urutozi Gakondo Challenge’ rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho byibuza amatsinda y’ababyinnyi arenga 20 aturuka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda amaze kwiyandikisha.
Ni irushanwa kuri iyi nshuro rifite impinduka aho kugeza uyu munsi byemejwe ko rizabera mu ishuri rya Lycée de Kigali (LDK) ku wa 28 Ukuboza 2024, ndetse n’abarushanwa ibihembo byabo bikaba byazamuwe.
Nzaramba Joseph nk’Umuyobozi Mukuru wa Urutozi Gakondo yabwiye IGIHE ko ku nshuro ya gatatu iri rushanwa riba, amatsinda atandatu yose azagera mu cyiciro cya nyuma azagenerwa ibihembo.
Ati “Uretse kuba twazamuye ibihembo by’abatsinze, twatekereje no guhemba amatsinda atandatu azabasha kugera mu cyiciro cya nyuma aho bose bazatahana ibihembo.”
Umwaka ushize iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amatsinda 18, ibi bisobanuye ko rikomeje gukura kuko kugeza uyu munsi hamaze kwiyandikisha arenga 20 yo mu gihugu hose.
Ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa, itsinda ‘Afro Monster’ ryari ryabaye irya mbere ryahawe ibihumbi 500Frw mu gihe umwaka ushize ubwo ryabaga bwa kabiri ‘African Mirror’ yaryegukanye yahawe miliyoni 1Frw mu gihe bahamya ko kuri iyi nshuro byamaze kuzamuka.
African Mirror yenaryegukanye igahabwa miliyoni 1 Frw yakurikiwe n’iryitwa KTY Crew (Kimisagara Youth) yabaye iya kabiri igahabwa ibihumbi 500 Frw, IMD Crew (Incredible Miracle Dance) ya gatatu yacyuye ibihumbi 300 Frw ndetse na Indaro Crew yasoreje ku mwanya wa kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!