IGIHE

Amashusho ya The Ben n’inkumi mu kabyiniro k’i Kampala yarikoroje

0 22-05-2025 - saa 10:46, Nsengiyumva Emmy

Ku mbuga nkoranyambaga, imwe mu nkuru ikomeje kurikoroza ni iy’amashusho ya The Ben ari kumwe n’inkumi mu kabyiniro k’i Kampala icyakora abamuri hafi bo bagatangazwa no kubona ari gukoreshwamu buryo butandukanye n’uko yafashwe.

Ni amashusho ya The Ben ari kumwe n’umukobwa babyinana ariko banaganira bongorerana cyane (bitewe n’urusaku rwo mu kabyiniro bari barimo).

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bayifashishije mu kugaragaza ko uyu muhanzi ufite umugore atakabaye agaragara asabana n’abandi bakobwa mu buryo nk’ubu.

Hari n’abagiye kure bahamya ko uyu mukobwa ibye na The Ben bitarangiriye muri aka kabyiniro. Icyakora ku rundi ruhande abari hafi y’uyu muhanzi bari banahari aya mashusho afatwa, bo ntibiyumvisha ukuntu akomeje kwifashishwa mu kuvuga ibihabanye n’icyatumye afatwa.

Muyoboke Alex uri kumwe na The Ben i Kampala, yavuze ko aya mashusho yafashwe nyuma y’igitaramo uyu muhanzi yakoreye muri Kampala Serena Hotel ku wa 17 Gicurasi 2025.

Muyoboke yavuze ko uyu mukobwa wari mu kabari kazwi nka Mezo Noir, yegereye The Ben yifuza ko bafatana ifoto hanyuma nyuma yaho batangira kuganira ariko bisanzwe.

Bitewe n’uko byari mu rusaku, Muyoboke avuga ko aricyo cyatumye The Ben n’uyu mukobwa begerana mu rwego rwo kugira ngo babashe kumvikana neza cyane ko nubwo bongoreranaga byari bigoye ko bumvikana.

Icyakora bitandukanye n’ibyahabereye, Muyoboke Alex yumvikanye nk’uwababajwe n’uko ayo mashusho yakoreshejwe mu buryo bwo kugaragaza The Ben nk’uwacaga inyuma y’umugore we, ibyo we atemeranya nabyo.

Amashusho ya The Ben n’inkumi mu kabyiniro k’i Kampala yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza