Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Sam Smith nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘I’m not here to make friends’, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko idakwiye kwerekanwa.
Iyi ndirimbo iri kuri album ya kane ya Sam Smith yise ‘Gloria’ yasohoye tariki 27 Mutarama 2023, ntiyavuzweho rumwe n’abayirebye nyuma yuko igaragayemo abasore bambaye imyenda y’imbere gusa bari kubyinana mu buriri.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘TMZ’, ni amashusho atavuzweho rumwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko yarakwiye gushyirwaho amabwiriza yo kutarebwa n’abana batujuje imyaka y’ubukure, cyane ko iri ahantu bose bayishaka bakayireba.
Ni ndirimbo igaragaza na none uyu musore yambaye imyenda y’abagore y’imbere, hejuru yambaye ubusa akajya amenywaho amazi, ibintu byatumye abantu bavuga ko ari ukwigisha abana bayireba ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Samuel Frederick Smith w’imyaka 30, ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Bwongereza, ubarizwa mu muryango w’abaryamana bahuje igitsina (LGBTQ).
Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Stay with me’, ‘Too Good at Goodbyes’, ‘Dancing with the strangers’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!