IGIHE

Umwiza Phionah agiye guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa (Amafoto)

0 30-11-2021 - saa 14:15, Nsengiyumva Emmy

Miss Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020 agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria guhera tariki 3 Ukuboza 2021.

Miss Umwiza azahaguruka i Kigali tariki 3 Ukuboza 2021 mu gihe ikamba rizatangwa tariki 18 Ukuboza 2021.

Uyu mukobwa agiye kwitabira iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2018 cyane ko kuva mu 2019 ritigeze riba ku mpamvu zitandukanye, byanatumye Uwase Sangwa Odile wagombaga kurihagarariramo u Rwanda mu 2019 atarijyamo.

Miss Umwiza agiye kwitabira Miss University Africa, irushanwa ryaherukaga kwitabirwa na Umunyana Shanitah waryegukanyemo ibihembo bitatu mu 2018.

Umunyana wari uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa mu 2018 yegukanye ibihembo bitatu byatanzwe hagendewe ku myitwarire y’abakobwa bose bahatanaga ubwo bari mu mwiherero.

Icya mbere yahawe n’icy’umukobwa watoranyijwe na Perezida w’Ikigo gitegura irushanwa rya Miss University Africa. Ikindi n’icy’uwigaragaje neza mu mashusho yerekana umushinga we muri Miss University Africa ndetse n’icy’uwitwaye neza mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage yagiye akora mu gihugu cye.

Muri iri rushanwa Umwiza uhagarariye u Rwanda azaba ahatanye n’abandi bakobwa baturuka mu bihugu birimo Misiri, Guinea, Eswatini, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius, Maroc, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Sao Tome & Principe, Sénégal, Seychellles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Umwiza Phionah agiye guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa
Miss Umwiza azahaguruka i Kigali tariki 3 Ukuboza 2021
Miss Umwiza agiye kwitabira Miss University Africa, irushanwa ryaherukaga kwitabirwa na Umunyana Shanitah waryegukanyemo ibihembo bitatu mu 2018
Umwiza Phionah yabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2020
Umwiza yabwiye IGIHE ko yiteguye bihagije kuzitabira irushanwa rya Miss University Africa
Umwiza agiye kwitabira iri rushanwa nyuma y'uko Uwase Sangwa Odile wari waryegukanye mbere ye bitamukundiye
Miss Umwiza agiye guhatanira ikamba rya Miss University Afrca n'abakobwa 50 bo ku Mugabane wa Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza