IGIHE

Alpha Rwirangira agiye kurushinga mu bukwe buzabera muri Canada

4 29-06-2020 - saa 15:19, Uwiduhaye Theos

Inkuru y’uko umuhanzi Alpha Rwirangira agiye kurushinga yatunguranye, ntabwo inkuru z’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge bagiye gushyingiranwa zigeze zijya mu itangazamakuru.

Ku mpapuro z’ubutumire zagiye hanze, bigaragara ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 22 Kanama 2020 ndetse umwe mu nshuti z’uyu muhanzi yahamirije IGIHE ko aya makuru ari ukuri; kuko hari ababibonye bakabanza gushidikanya.

Yagize ati ”Yego rwose nibyo twari tubizi, ahubwo se mubikuye he?”

Ubu bukwe bwabo buzabera i Montreal muri Canada. Gusa nta kindi kigaragara ku rupapuro rw’ubutumire uretse amazina y’abahagarariye imiryango y’abageni (rimwe gusa kuri buri muryango), n’amazina y’abazarushinga.

Hari amakuru avuga ko uyu mukunzi wa Alpha aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akunda gusenga cyane; bikaba imwe mu mpamvu zatumye Alpha amwimariramo kugeza aho afashe umwanzuro wo kurushingana na we.

Hari hashize igihe kinini Alpha atavugwa mu nkuru z’urukundo, cyane ko zaherukaga mu 2015. Icyo gihe Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba mu 2013 wari umukunzi we, yari yabyaye mu ntangiriro za Mata uwo mwaka, abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha.

Byatangiye bihwihwiswa ndetse impande zombi zirindaga kugira icyo zibivugaho, ariko muri Mutarama 2015 Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye, ariko ko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014 asubira muri Amerika aho yigaga, ajya anyuzamo akaza mu Rwanda ariko ntahatinde.

Alpha Rwirangira na Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013 wari umukunzi we
Alpha Rwirangira agiye gukora ubukwe n'umukobwa witwa Liliane Umuziranenge
Urupapuro rugaragaza ko Alpha Rwirangira agiye kurushinga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bigwi 2020-06-30 19:10:44

Nkawe wiyise "muvumbuzi"urumva utari ikigoryi?uri ikigoryi cyane kuko ni wowe wiyanga kuko nta gaciro wiha, nanakubwirako nta umwera ubaho ahubwo habaho umuzungu nta muntu usa n umweru uba kuri iyi isi ahubwo basa iroza cya pale, icya kabiri nakubwirako ni uko abirabura aribo beza ku isi hose ,icya gatatu nakubwira ni uko umuntu wikunda wiha agaciro ashaka na bene wabo akibyara kuko nta munyamahanga uzigera ukubyarira mwene wanyu ahubwo nujya mu banyamahanga uzaba wikuye ku isi kuko utazibyara nkaba nakubwira nti rero niba rwose wiyanga jyenda kuko ni wowe wihombya kutazagira abagukomokaho kuko uzabyarana n abo banyamahanga abo mudasa 😂😂😂😂mube mumeze nk amahanga abiri mu nzu😂😂😂😂😂mu gihe abikunda twe tubyarana na bene wacu nkuko na ba data na ba mama batubyaye bityo tukibyara tugakomeza kororoka, reka reka kuri twe nta muzungu mu bantu, umuzungu afite bene wabo natwe tukagira bene wacu kandi ku isi hose nta waruta bashiki bacu oyaaaaaa ibyo ntibibaho ,yewe n abo birabura b ibigoryi bajya mu bazungu ninabo batanga ubwiza ku ba metis kuko burya iyo ikirabura kitaganje mu ba metis ntibaba beza ahubwo basa bisanzwe rwose nk abazungu mu gihe twe abana bacu b abirabura baba beza cyane iminwa ibyibushye, amaso meza ,uruhu rwiza, amenyo meza, noneho wakongeraho abakobwa bacu bakaza bafite amabuno sha mbiswa ra twe turarenze mwa abirabura turi aba mbere mu bwiza kuri iyi si, naho Alpha we mwihorere iririre wowe ubwawe w imitekerereze yo kwiyanga kuko we arikunda kuko azi icyo ari cyo ni nayo mpamvu amahanga yabamo yose atakwigera yitesha agaciro ngo yikure ku isi ashakana n abanyamahanga ahubwo kuko ashaka kwibyara niyo mpamvu ashatse mwene wabo, yewe rwose kumva umunyarwanda ufite intekerezo zo kwiyanga nkawe biba bitangaje kandi biteye isoni kuko ubundi muri kamere y abanyarwanda muri rusange barikunda ntibapfa kujya mu banyamahanga kereka nyine bake cyane nkawe 😂😂😂😂😂😂😂😂😂uri igicucu koko.

2
sezikeye 2020-06-30 04:12:39

Bige bibera isomo Abakobwa bishyira Abahungu bakaryamana,babeshyana ngo "bari mu rukundo",kandi bazi neza ko Imana yaturemye itubuza gusambana.Uriya Miss Uwingabire Esther wabyaranye na Alpha agiye "kuririra mu myotsi". Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko akenshi iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

3
Muvumbuzi 2020-06-29 11:35:04

Urabe ugiye kurushinga n’umwera kuko nurushinga nabino iwacu mbona ubu uzicuza ibihe byose.

4
Gad 2020-06-29 09:51:08

Bwabukobwa birirwa batwara mukirori, ugasanga burikanya buri mumafoto n’abagabo batandukanye, burikanya bupostinga kuri instagram niburebe uko nyuma bigenda! Hhhhhhhhhhhhhhh ninde wabutoranya se ngo buzavemo ababyeyi bazima. Iyo babahungu mwirirwa muryoshyanya bageze igihe nyacyo cyo gushaka, umutima urakubita bakajya kubakobwa batajagaraye, batuje ukuntu, bahawe uburere, bazi kubaha, bakunda Imana kandi baciye bugufi.

Kwamamaza