IGIHE

Ali Kiba yavuze ku mugore we bivugwa ko batandukanye akahukanira iwabo muri Kenya

0 20-09-2019 - saa 11:42, Uwiduhaye Theos

Mu rugo rw’umuhanzi Ali Kiba, ikirangirire mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba ibintu ntabwo biri kugenda neza ndetse urukgo rwe n’umugore we rurimo amahari n’intonganya.

Byatangiye kujya hanze mu minsi ishize, ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania byandika ako bombi batandukanye, ariko Ali Kiba aryumaho ntiyashaka kugira byinshi atangaza.

Hagati muri iki Cyumweru uyu muhanzi yaje kuvuga ko koko mu rugo rwabo bitameze ariko ko ibyavuzwe ko umugore we yahukaniye iwabo muri Kenya akamuta muri Tanzania atari byo ndetse ko batigeze batandukana.

Kuri uyu wa Kane yabwiye Clouds Fm yo muri Tanzania , ko abavuze ko umugore we Aminah Rikesh Khaleef yahukanye atari byo ahubwo yagiye Mombasa kuba mu nzu bahafite.

Ati “Ubu umugore wanjye ari mu nzu yacu iri Mombasa, namujyanyeyo mu gihe gito ubwo nari ngiye mu bitaramo mu Burayi, kandi Amina arasobanutse yarize.”

Akomeza anyomoza inkuru zasakaye zavugaga ko Aminah Rikesh Khaleef adakunda nyirabukwe n’abavandimwe b’umugabo we, ko ahubwo nyina ari we muntu wa mbere umenya ko bafitanye ikibazo akabahuza.

Ati “Ibyavuzwe ko umugore wanjye adakunda abavandimwe banjye sibyo, ndabizi kuko twabanye imyaka itatu mbere y’uko tubana. Ntabwo nshishikajwe n’abantu bavuga ko umugore wanjye yikunda.”

Ali Kiba yakomeje ati “ Ibyo bavuga byose ni ibinyoma. Mama wanjye ni muhuza mukuru mu gihe njye n’umugore wanjye twaba hari ibyo tutari kumvikanaho, ntabwo nkunda abantu baba bashaka kumubabaza. Twubaha ababyeyi bacu b’abagore, ndetse n’umugore wanjye ni umubyeyi, tububahe.”

Mu Ukwakira umwaka ushize nabwo muri Tanzania na Kenya hasakaye inkuru zavugaga ko aba bombi bamaze gutandukana kubera ubushurashuzi bwa Ali Kiba ariko nyuma biza gutahurwa ko byari ibihuha.

Ku wa 19 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yakoze ubukwe n’umukunzi we Aminah Rikesh Khaleef ukomoka muri Kenya. Basezeraniye mu idini ya Islam.

Ubukwe bwe bwari butegerejwe n’abantu benshi bwabereye i Mombasa mu gihugu cy’amavuko cy’umugore ndetse bwitabiriwe n’abakomeye muri Tanzania barimo Jakaya Kikwete wahoze ayobora iki gihugu ndetse n’umuhungu we Ridhiwani Jakaya Kikwete usanzwe ari umudepite.

Amina Khalef warushinze na Ali Kiba muri Nzeri 2018 yibarutse imfura yabo.

Ku wa 19 Mata 2018 nibwo Ali Kiba yakoze ubukwe n’umukunzi we Aminah Rikesh Khaleef ukomoka muri Kenya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza