IGIHE

Alain Muku yavuze ku musimbura wa Karasira n’umuhanzi w’imyaka 53 agiye gusinyisha (Video)

3 19-10-2019 - saa 12:28, Nsengiyumva Emmy

Umuyobozi wa Kompanyi ifasha abahanzi ya Boss Papa akaba n’umuhanzi ku giti cye, Alain Muku, yatangaje umuhanzikazi ugiye gusimbura Clarisse Karasira ndetse n’umusaza w’imyaka 53 uri mu bahanzi bashya agiye gusinyisha.

Mu minsi ishize Alain Muku yatandukanye n’umuhanzikazi Karasira yafashaga buri wese aca iye nzira.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, Alain Muku yatangaje abahanzi bashya agiye gusinyisha barimo n’umukobwa uzasimbura Karasira.

Yagize ati ”Hari abahanzi turi kuvugana barimo Peace Hoziyana n’umuhanzi w’ibanga nzatangaza mu minsi iri imbere akaba umugabo w’imyaka 53 usanzwe ari umuzamu anatunganya ubusitani.’’

Peace Hoziyana wize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, izina rye ryazamuwe cyane n’irushanwa ry’abanyempano rya East Africa’s Got Talent yitabiriye akagarukira muri 1/2 cyaryo. Uyu mukobwa bivugwa ko ariwe ugomba gusimbura Karasira mu nzu ya Boss Papa.

Alain Muku yavuze ko yamaze kumvikana n’uyu muhanzi w’i Musanze wari usanzwe ari umuzamu anakupakupa ibyatsi. Ubwo bahuraga bakaganira bemeranyije gukorana ndetse indirimbo ya mbere yamaze no kuyitunganya.

Yakomeje avuga ko "Hari abandi turi kuvugana bazinjira muri Boss Papa, barimo; Yvanny Mpano, Doddy na Nkindi.’’

Avuga ku itandukana na Karasira, Muku yagize ati ”Kugira ngo bigende neza ni ngombwa ko mushyiramo ingingo ivuga ko igihe bitagenze neza abantu basesa amasezerano, niko byagenze rero.”

Alain Muku avuga ko nk’umubyeyi adashobora kumena ibanga yagiranye na Karasira ry’impamvu bwite zatumye batandukana.

Yavuze ko nta gihombo yatewe no gutakaza Karasira ati ”Twaricaye turabarana birahura.”

Alain Muku avuga ko atigeze ababazwa n’igenda rya Karasira kuko uyu muhanzikazi yagiye nk’imfura asezeye ati ”Kereka iyo agenda yivumbuye, dushwanye nibwo byari kumbabaza.”

Mu bindi Alain Muku yahishuye ni ikiri gutuma Nsengiyumva François (Igisupusupu) atajya gutaramira hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko uyu mugabo atagira urupapuro rw’inzira. Ati ”Mbere nta n’indangamuntu yagiraga ariko ubu yarayibonye twatangiye kumushakira ibyangombwa.”

Ikiganiro kirambuye na Alain Muku

Alain Muku yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru nyuma y'irushanwa rya Hanga Higa
Muku yatangaje abahanzi bagiye kwinjira muri Boss Papa barimo Peace Hoziyana ushobora gufata umwanya wa Clarisse Karasira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
222222222 2019-10-21 03:50:50

Mwalimu nawe wakwegera Alain Mukurarinda mukaganira mukagera ku ngingo yo gufashanya rwose nta gikomeye kirimo p

2
Ngenzi 2019-10-20 23:05:57

ndagukunze pe uvuz’ukuri umubyeyi agira ibanga ntabwo ari byiza kugenda uvuga umuntu mwakoranye neza. kdi niyo cyaba gihari ntabwo mwabishyira hanze ibi nibyo bita gukora kinyamwuga.

3
lakhpin 2019-10-19 07:05:18

Ni byiza cyane pe! Ariko se abandi bakura he amahirwe nk’aya ra? Muzage mutubwira n’imivuno yo kugira ngo umuntu abone umufasha!

Kwamamaza